Mpayimana wiyamamarije kuba Perezida yakoye umugore we anaha nyirabukwe televiziyo

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 18/09/2019, Saa 14:59:53 Yasuwe inshuro 118

Mpayimana Philippe uherutse gutsindwa mu matora y’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda aheruka, afite imyaka 48 y’amavuko.

Kuri iki Cyumweru tariki 15 Nzeri 2019, yakoze ubukwe bwanatashywe na Dr Frank Habineza uyobora ishyaka rya Green Part banahatanye muri ayo matora yabaye muri 2017.

Ubukwe bwo gusaba umugore we Uwamahoro Jacqueline, Mpayimana Philippe yabukoreye i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, aho yamukoye Inka y’imbyeyi ndetse anaha nyirabukwe Impano ya televiziyo (Flat screen)

Umugore Mpayimana yasabye bari basanzwe basanzwe babana ndetse banafitanye abana babiri.

Muri ubu bukwe kandi hanabayemo umuhango wo kwerekana abana babiri, Mpayimana na Uwamahoro basanzwe bafitanye. Ibirori byakomereje i Nyarugenge ya Bugesera aho uyu muryango usanzwe utuye, ahabereye ibirori bisanzwe byo kwiyakira no kwinegura.

Umuhango wo gufata irembo byari byarabaye mu kwezi k’Ukuboza 2014, ndetse tariki 6 Ukuboza 2014 nibwo basezeranye imbere y’amategeko y’u Rwanda mu murenge wa Nyakabanda mu mujyi wa Kigali.

Sce: Ukwezi.com






doc2620|center>