Ministeri y’Ubuzima isaba abanyarwanda kwirinda kurya iby’abatera indwara zitandura

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 29/01/2018, Saa 11:36:41 Yasuwe inshuro 716

Minisiteri y’ubuzima irasaba abanyarwanda kutigana umuco w’ahandi barya ibiboneste byose kuko ari yo mbarutso yo kurwara indwara zitandura zirimo Diyabeti, iz’umutima n’izindi.

Ubwo hasozwaga inama yahuzaga abafatanyabikorwa b’imiryango itegamiye kuri leta irwanya indwara zitandura muri Afurika y’Uburasirazuba yaberaga i Nyamata, abari bayitabiriye bashimye uburyo U Rwanda rurwanyamo indwara zitandura nk’aho mu ngengo y’imari ruteganyamo amafaranga yo kurwaya izi ndwara , ndetse rukanashyira mu bikorwa siporo kuri bose ( car free day).

Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba avuga ko iyi nama yateranye kugirango barebe ibyo bari bariyemeje mu myaka yashize kandi ngo bikaba bishimishije kuba u Rwanda ibyo rwari rwarihaye rwarabigezeho.

Yagize ati:”Turishimye kuba u Rwanda ibyo twari twariyemeje twarabigezeho cyane cyane mu birebanye no kwirinda izi ndwara, ikindi cyagezweho muri iyi nama, ni uko twumvikanye nk’ibihugu ko dukwiyeko gushyiraho imbaraga nyinshi kugirango koko dufashe abaturage b’ibihugu byacu kwirinda izi ndwara kuko iyo ugiye kuzivura zirahenda cyane.”

Yongeyeho ko hari ibiribwa bimwe na bimwe bigira uruhare mu gutera izi ndwara bityo nka leta y’u Rwanda ngo yafashe ingamba zo kwigisha abaturage kugabanya amasukari,inzoga,itabi,amavuta n’bindi.

Dr Gashumba avuga ko Ministeri ayoboye igiye gufatanya na Minisiteri y’Uburezi kugirango bitangire hakiri kare umwana akure azi ibiryo byiza, azi ibiryo agomba kwirinda bige mu muco.

Gishoma Chrispin,umuyobozi wa NCD Alliance mu Rwanda

Gishoma Chrispin ni umuyobozi wa NCD Alliance mu Rwanda asanga inzego zose zikwiye gufata ingamba kuko kurwanya izi ndwara bisaba ubufatanye.

Yagize ati:”Ndatanga urugero ku ndwara z’ubuhumekero ziterwa n’ibyuka bihumanya. Niba hatarimo abantu b’inganda bagomba kubirwanya tuzaba twibeshya ko turimo gukemura ikibazo ariko ntabwo tuzaba tugikemura koko. Urundi rugero natanga, uyu munsi ibyo turya bituma turwara indwara nka diyabeti ziterwa n’umubyibuho.

Abakora ibiryo nabo bagomba kubigiramo uruhare. Kwirinda izi ndwara ni ibintu byoroshye cyane, nanone wazirwaye biravunanye. Kuzirinda ni ibintu 3 cyane cyane gukora imyitozo ngorora mubiri, kurya imboga n’imbuto, ukamenya no kwivuza kare.”

Christine Parsons Perez umuyobozi wa NCD Alliance ku rwego rw’Isi we avuga ko iyi nama ibaye mu gihe kiza kuko ibivuyemo aribyo bizatangwa mu nama y’umuryango w’abibumbye yiga kuri izi ndwara zitandura bikazigwaho hamwe n’abandi baturutse ku Isi yose.

Christine kandi akavuga ko kuba hari abuyobozi batandukanye bayitabiriye bibaha ikizere ko izi ndwara zitandura bazazihashya.

Abari bitabiriye iyi nama bafashe zimwe mu ngamba zirimo kongera ubuvugizi ku ndwara zitandura, gusaba ibihugu byose by’afurika y’uburasirazuba ingengo y’imari igenerwa ubuzima ikagera nibura kuri 15%,kuko hari n’ibihugu byagaragaje ko bikiri inyuma mu bukanagurambaga.

Iyi nama yatangiye kuwa 25 irangira kuwa 27 Mutarama 2018.

Ni inama yari ihuje abantu 85 barimo Abaminisitiri(cyangwa ababahagarariye) b’Ubuzima, Abasenateri, n’abafite aho bahurira n’ibijyanye n’ubuzima baturutse mu bihugu by’Afurika y’uburasirazuba (Rwanda, Burundi, Tanzaniya, Kenya, Uganda, na Zanzibar).

Kugeza ubu imibare igaragaza ko abarwayi ba diyabeti bangana na 3%, abafite umuvuduko w’amaraso bari hagati ya 10% na 12%, kandi ngo bigaragara ko uko iterambere ryiyongera ari nako imibare y’abarwayi yiyongera.

Inama yahuje inzego zitandukanye hagamijwe guhashya indwara zitandura

      

Tanga igitekerezo

-->