Ministeri y’Ububanyi n’amahanga n’iy’Ubucuruzi mu gikorwa cyo kwibuka (Amafoto)

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 27/04/2018, Saa 16:01:35 Yasuwe inshuro 461

Kuri uyu wa 27 Mata,abakozi ba Ministeri y’Ububanyi n’amahanga Ubutwererane n’Umuryango wa Afurika y’Uburengerazuba, Ministeri y’inganda n’ubucuruzi n’ibigo bishamikiyeho bahuriye mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ni igikorwa cyabimburiwe n’urugendo rwo Kwibuka24 rwerekeje ku nteko ishinga amategeko ahubatse ingoro ibumbatiye amateka yaranze urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri iyi ngoro,Abakozi b’izi ministeri zombi n’ibigo bishamikiyeho basobanuriwe ubutwari bw’ingabo zari za RPA mu rugamba rwo kubohora igihugu rukanahagarika jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Iki gikorwa kirakomereza mu mugoroba wo kwibuka ahatangirwa ubutumwa butandukanye bwo Kwibuka abari abakozi b’izi minisiteri bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Reba Amafoto





      

Tanga igitekerezo

-->