Minisitiri w’urubyiruko arasaba abana b’abakobwa kwirinda ababashuka bagamije kubasambanya

Yanditswe na UWINEZA Pamela Kuwa 22/02/2018, Saa 14:40:13 Yasuwe inshuro 794

Minisitiri w’urubyiruko Rose Mary Mbabazi arasaba abana b’abakobwa kwirinda ababashuka bagamije kubasambanya kuko bibaviramo gutwara inda zitateganijwe n’izindi ngaruka zitari nziza zakwica ejo hazaza habo.

Ibi Minisitiri yabivugiye mu rwunge rw’amashuri rwa Rwempasha mu karere ka Nyagatare aho yatangirije ubukangurambaga bugamije kurinda umwana w’umukobwa ibyamubangamira.

Ubutumwa Minisitiri w’Urubyiruko yagejeje ku banyeshuri bwuzuyemo impanuro zibakebura bakava mu ngeso mbi kugirango bashobore kubaka ejo habo heza dore ko ari n’ikibazo gihangayikishije mu gihugu cyose.

Yagize ati: "Batubwiye ibituma batwara izo ni mu tuntu duto duteye isoni , duteye agahinda, bigaragara ko abakobwa bacu ari ukureba hafi, ariko dukeneye abakobwa bafite ikizere ,abakobwa bareba kure. Ntabwo ari abantu babiguhitiramo ahubwo ni wowe ubyihitiramo."

Abanyeshuri biga muri G.s Rwempasha bazi ko gutwara inda zitateguwe bibagiraho ingaruka,muri ibi bihe bagenda bakangurirwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye.

Ibi byanagaragariye mu dukino tw’amakinamico bakiniye abayobozi barimo na Minisitiri w’Urubyiruko aho bagaragazaga ko urubyiruko ruzi ko ruhohoterwa kandi abenshi muri bo babigiramo uruhare.

Uretse ibijyanye no kwirinda inda zitateganijwe ,ubu bukangurambaga mu rubyiruko bugamije no kubakangurira kwirinda ibiyobyabwenge nk’uko nabyo byagarutsweho ndetse n’amakimbirane mu miryango.


      

Tanga igitekerezo

-->