Minisitiri w’uburezi arasaba abayobozi ba za kaminuza kwita ku ikoranabuhanga mu mashuri bayoboye

Yanditswe na UWINEZA Pamella Kuwa 3/04/2018, Saa 14:35:34 Yasuwe inshuro 129

Minisitiri w’uburezi Dr Mutimura Eugѐne arasaba abayobozi ba za kaminuza ko bajya bakora ibishoboka byose bakorohereza abarimu n’abanyeshuri kugira ngo imiyoboro ya internet ihorane ingufu mu bigo bayobora.

Minisitiri Mutimura Eugѐne avuga ko ikoranabuhanga ariyo ntumbero ya Leta y’u Rwanda bityo agasaba abayobozi b’amashuri makuru na za Kaminuza kujya borohereza abarimu n’abanyeshuri kurushaho kwita ku mikoreshereze y’ikoranabuhanga.

Minisitiri ati: “ Minisiteri y’uburezi ishimangira ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mashuri. Internet si ukuvuga ngo ntihari ushoboragusanga wenda batayiguze mu gihe cyo kuyigura ariko turasaba ubuyobozi bw’ishuri ngo bugure internet kuko birabafasha mu myigire yabo."

Ku kibazo cy’Ikoranabuhanga ritagomba gusigana n’ubumenyingiro Minisitiri Mutimura yasabye za Kaminuza kwegera abikorera kugira ngo haboneke ubushobozi bwo kubona ibikoresho hakorwa imyitozo y’ubumenyi ngiro.

Ni mu gihe Dr Egide Karuranga umuyobozi wa UNIK,University of Kibungo asanga abarimu bamwe batoroherwa no gukoresha ikoranabuhanga kubera imyaka bafite cyangwa ururimi rukoreshwa muri iryo koranabuhanga ariko akavuga ko hatangiye kurebwa uburyo bworoshye bwo gukoresha iryo koranabuhanga.

Mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda, Mu mwaka wa 2015 hagendewe ku byo Abanyarwanda bakeneye mu ruhando mpuzamahanga, habayeho ivugururwa ry’Integanyanyigisho, rishingiye ku ntego n’ubushobozi by’umunyeshuri, aho kuba rishingiye ku bumenyi umunyeshuri yasabwaga kugira mu nteganyanyigisho zabanje.

Ni muri urwo rwego integanyanyigisho y’isomo ry’ Ubumenyi n’Ikoranabuhanga Riciriritse ryigishwaga mu mashuri abanza yavuguruwe, hagenderewe ku byo buri munyeshuri akeneye, hibandwa ku myigire n’imyigishirize ishingiye ku bushobozi
bw’umunyeshuri.

Muri iri vugururwa kandi Ubumenyi n’Ikoranabuhanga Riciriritse/ isomo risanzwe mu kiciro cya kabiri cy’amashuri abanza gusa, ryongerewemo inyigisho y’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi ( ICT).

Nubwo bimeze bityo Kugeza ubu abanyeshuri baracyataka kubona internet ku mashuri bibagoye.


      

Tanga igitekerezo

-->