Minisitiri Gashumba yavuze ko Afurika ihangayikishijwe no kutagira ikigo gipima ubuziranenge bw’imiti

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 11/12/2018, Saa 15:21:39 Yasuwe inshuro 1006

Ibi yabivugiye mu nama iri kubera i Kigali yiga ku ku kugenzura ubuziranenge bw’imiti ikoreshwa mu bihugu byo muri Afurika.

Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda Dr. Diane Gashumba, ubwo yafunguraga iyi nama ku mugaragaro, yagaragaje ko abaminisitiri b’ubuzima bamaze kwemeza ko iki kigo cyashyirwaho ariko abakuru b’ibihugu basigaje kubyemeza.

Yagize ati:” Afurika twifuza ntabwo twayigeraho mugihe hirya no hino haba hagikoreshwa imiti itujuje ubuziranenge, nifuza ko hakwihutishwa ibikorwa byo gushyiraho iki kigo kihariye, kigenzura imiti ikoreshwa muri Afurika."

Yakomeje avuga ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kuba rwakwakira iki kigo mugihe byaba byemejwe.

Iyi gahunda yo gusuzuma imiti yari isanzwe ikorwa muri NEPAD ihuriyemo n’ibindi bihugu byinshi. Dr Diane Gashumba akavuga ko ikiri gutuma babiganiraho, ari ukagirango Afurika igire umuryango umwe uhuje ibihugu byo muri Afurika ureberera icyo gikorwa cyo kugenzura ubuziranenge bw’imiti ikoreshwa muri Afurika.

Bazivamo Christophe

Umunyamabanga mukuru wungirije w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba , Bazivamo Christophe yavuze ko, iki kigo kizafasha abatuye Afurika kubona imiti yujuje ubuziranenge, kikanabafasha kugabanya ikiguzi cyatwaraga buri gihugu cyo muri afurika mu gusuzuma imiti.

Umuyobozi wa Komite ishinzwe kwiga uko iki kigo cyashirwaho , Prof Majisola Christianah, yavuze we avuga iyi nama izarangira banononsoye iby’iki kigo,

Iyi nama yatangiye kuri uyu wa mbere, izamara icumweru kimwe. Ikaba igamije kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo abatuye Afurika babone imiti yujuje ubuziranenge.

Prof Majisola Christianah
Minisitiri w’ubuzima/Rwanda Dr Diane Gashumba

Isabele Iradukunda Elizabeth @rdn Kigali


      

Tanga igitekerezo

-->