Minisitiri Dr Isaac Munyakazi yabwiye abayobozi b’ibigo by’amashuli ko amazi atakiri ya yandi

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 20/09/2018, Saa 23:18:44 Yasuwe inshuro 958

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuli abanza n’ayisumbuye Dr Isaac Munyakazi, yasuye akarere ka Nyaruguru aburira abayobozi b’ibigo by’amashuli ko amazi atakiri ya yandi.

Minisitiri Dr Isaac Munyakazi mu kiganiro yagiranye n’abayobozi b’ibigo by’amashuli mu Karere ka Nyaruguru kuri uyu wa 20 Nzeri 2018, yababwiye ko bagomba kwitegura gukorera ku mihigo kuko ngo ibibazo byinshi biboneka mu burezi bw’u Rwanda bishingiye ku bayobozi b’ibigo by’amashuli badafite icyerekezo ndetse abibira ibanga ko, amazi atakiri ya yandi.

Yagize ati:” Ibibazo byinshi duhura nabyo mu mashuli, usanga abayobora amashuli badafite icyerekezo. Kandi rimwe na rimwe ibyo bakora badashobora kubibazwa ngo bigire uruhare mu gukomeza inshingano zabo, cyangwa kuba bazivanwaho. Ni yo mpamvu twemeranyije ko bagomba gukorera ku mihigo.”

Minisitiri Dr Isaac Munyakazi akomeza avuga ko ibyo basaba abayobozi b’ibigo by’amashuli bidakomeye, kuko ibikomeye ngo Leta ibyikorera.

Ati:”Ibyo tubabaza ni ya myigire y’abana umunsi ku munsi, ku menya isuku y’abana, kumenya ikoreshwa ry’ibitabo tubaha, amamashini tubaha, niyo mpamvu utazabikora agomba kubibazwa.”

Umwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuli witwa Ndagijimana Sylvestre uyobora urwunge rw’amashuli rwa Mutagatifu Pawulo i Kibeho waganiriye n’umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com we asanga ikibazo cy’imikorere idahwitse ivugwa ku bayobozi b’ibigo by’amashuli, gishingiye ku muntu ku giti cye.

Yagize ati:”ikibazo kiba kiri ku muntu ku giti cye. Hari uwo usanga afite uburangare, njye mbona abayobozi dukwiye gukanguka tugashyiramo imbaraga. Tugahindura imikorere kuko mu gihugu cyacu, gahunda zose zarahagurukiwe kandi mu burezi si twe bwe tugomba gukomeza kuzambya ibintu.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuli abanza n’ayisumbuye Dr Isaac Munyakazi, avuga ko inama yagira abarezi, ari uko bagomba kumva ko kurerera igihugu atari inshingano bafata uko bishakiye kuko ngo uburezi busaba ko ubukora abubamo. Ndetse aboneraho kwibutsaand ababyeyi ko nabo bagomba gukurikiranira hafi imyigire y’abana babo.

Abayobozi b’ibigo by’amashuli baburiwe ko utazubahiriza inshingano ashinzwe azabibazwa, mu gihe Ministeri y’uburezi yari imaze ibyumweru bibiri mu bukangurambaga bugamije kubaka ireme ry’uburezi ku nshuro ya gatatu.

Ndagijimana Sylvestre umuyobozi w’urwunge rw’amashuli rwa Mutagatifu Pawulo i Kibeho
Abayobozi b’ibigo by’amashuli mu kiganiro na Dr Isaac Munyakazi


Emmauel Rukundo RDN/Nyaruguru


      

Tanga igitekerezo

-->