Minisitiri Busingye yaburiye uwo ari we wese ukirangwaho ingengabitekerezo ya jenoside

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 22/06/2018, Saa 07:57:26 Yasuwe inshuro 530

Minisitiri Busingye Johnston yasabye abanyarwanda by’umwihariko abo mu karere ka Huye, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bakubaka ubumwe kuko ariyo nzira yo guhashya abifuza ko u Rwanda rwasubira muri Jenoside

Ibi Minisitiri w’ubutabera mu Rwanda yabivuze ubwo we n’abakozi ba Minisiteri ayobora basuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Karama, mu Karere ka Huye.

Aba bakozi ba Ministere y’ubutabera bunamiye banashyira indabo ku rwibutso rwa Karama ruruhukiyemo imibiri y’abatutsi irenga ibihumbi 70.

Minisitiri Busingye aravuga ko urwego rw’abanyamategeko rugomba gukora ibishoboka byose rugahashya ingengabitekerezo ya jenoside.

Mu magambo bwite ya Minisitiri yagize ati:"Kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, iki nacyo ni igikorwa tugomba gukora nk’abanyamatgeko. Uyirwaye ayikire, utayirwaye nawe ntazayirware.Uwabirengaho akayirwara yaba ashaka akamunani kuko nta mapamvu n’imwe ihari yatuma utayirwaye yayirwara cyangwa se uyirwaye atayikira.”

Bamwe mu baturage butuye mu Murenge wa Karama baganiriye n’umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com bahamya ko uko imyaka igenda ishira ingengabitekerezo igenda icika.

Gusa ariko ngo barifuza ko uru rwibutso rwabo rwajya mu nzibutso ziri ku rwego rw’akarere bitewe n’umubare w’imibiri iruruhukiyemo.

Uru rwibutso rwa Jenoside rwa Karama ubuyobozi buvuga ko rufite amateka akomoka ku kuba abatutsi bo mu cyahoze ari komini Runyinya n’andi makomini yari ayikije bishwe urw’agashinyaguro kuko ngo habyeho gutwikira abantu mu mazu, kuroga amazi ngo abantu nibayanwa babure ubuzima no gufunga amaduka kugirango abantu bazicwe n’inzara.

Abakozi ba Ministere y’ubutabera bakaba batanze inkunga ku rwibutso rwa Jenoside rwa Karama ingana n’ibihumbi Magana abiri (200.000 Frws) y’amanyarwanda.

Rukundo Emmanuel/Rdn Huye


      

Tanga igitekerezo

-->