Minisiteri y’Ubuzima yahagaritse itabi rya Shisha mu Rwanda

Yanditswe na MUKUNDENTE Jean Bernard Kuwa 15/12/2017, Saa 11:47:13 Yasuwe inshuro 1099

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yahagaritse burundu itabi rya Shisha ku mpamvu y’uko ryangiza rikanatera abarinywa indwara zitandukanye zirimo na Kanseri.

Itangazo ryashizweho umukono na Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba ryihaniza uwo ari we wese ko bibujijwe gucuruza no gutumiza hanze, kwamamaza no kunywa itabi rya Shisha ku butaka bw’u Rwanda.

Riragira riti:

"Minisiteri y’ubuzima ishingiye ku itangazo ry’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima(WHO) rigaragaza ububi bw’itabi rya Shisha n’ingaruka rifite ku buzima bw’abarinywa ndetse n’abatumurirwaho imyotsi yaryo, iramenyesha abaturarwanda bose ko bibujijwe gucuruza no gutumiza hanze kwamamaza no kunywa itabi rya Shisha ku butaka bwa repubulika y’u Rwanda ibi bikozwe mu rwego rwo kurinda abanyarwanda izo ngaruka zirimo indwara nka kanseri y’ibihaha indwara z’umutima n’izindi.

Uzarenga kuri aya mabwiriza azahanwa n’amategeko.

Aya mabwiriza aratangira gukurikizwa kuri iyi tariki ya 15 ukuboza 2017.

Shisha ikunze gukoreshwa cyane mu tubyiniro dutandukanye twa hano mu Rwanda,aho usanga abasore n’inkumi batumagura iryo tabi.

Si u Rwanda gusa riciye iryo tabi ku butaka bwarwo kuko n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba nka Tanzania na Kenya byariciye.

Pakistan, Jordan, Singapore na Saudi Arabia nabo bahakanye itumizwa rya shisha ku butaka bwabo.


      

Tanga igitekerezo

-->