MINEDUC yavuze igihe amanota y’abakoze ibizamini bisoza umwaka wa 6 azasohokera

Yanditswe na MUKUNDENTE Jean Bernard Kuwa 16/02/2018, Saa 17:46:38 Yasuwe inshuro 3861

Minisiteri y’uburezi yatangaje igihe amanota y’abasoza umwaka wa 6 azagira hanze bityo ko ibyazengurukaga ku mbuga nkoranyambaga ari ibihuha.

Minisiteri y’uburezi ibinyujije kuri Twitter yabo yavuze ko amanota y’abasoza amashuri y’isumbuye azasohoka mu mpera z’uku kwezi kwa Kabiri.

Itangazo riti:"MINEDUC iramenyesha ko amanota y’abakoze ibizamini bisoza umwaka wa 6 azasohoka mu mpera z’icyumweru cy’ukwezi kwa 2 ibijyanye n’amakuru yavugaga igihe amanota ashyirirwa hanze binyuze kuri Twitter ni amakuru y’ibihuha.

Muri iki gihe cy’ikorana buhanga, bisigaye byoroshye ko umuntu akwirakwiza amakuru mpamo cyangwa igihuha yifashishije imbuga nkoranyambaga.

Aha ni ho ababishinzwe bakunze guhera basaba abantu kuzajya babanza gushakisha inkomoko nyayo ku makuru yo ku mbuga nkoranyambaga.


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    ALLY YUSSUF   |   ku wa 1/05/2018, Saa 10:22

    Can help me to find WDA national examination past paper since 2001-2017 please

Tanga igitekerezo

-->