Mu itangazo yashyize ahagaragara uyu munsi ku wa 08 Mutarama 2018 MINEDUC yatangaje ko izatangaza amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza abanza n’ikiciro rusange mu mwaka ushize wa 2017 ku wa 09 Mutarama 2018 saa Tanu (11h00).
Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) ivuga ko umubare w’abanyeshuri ugenda wiyongera uko imyaka igenda ishira, kubera ingamba zitandukanye guverinoma igenda ishyiraho.
Tariki 21 Ugushyingo 2017, nibwo ibizamini bya Leta ku rwego rw’igihugu byakozwe mu gihugu hose, hakaba hari hagitegerejwe amanota.
Umwaka w’amashuri ushize byagaragaye ko abakobwa batsinze kurusha abahungu kuko mu bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza 55.1% by’abakobwa nibo batsinze mu gihe abahungu batsinze ari 44.9%.
Mu basoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun), abakobwa batsinze ku kigero cya 52.14%, mu gihe abahungu ari 47.8%.
Photo/Internet
Ibitekerezo ku nkuru