MINEDUC yafunze amashami y’Ubuganga na Labo ya Kaminuza ya Gitwe ku mpamvu z’ireme ry’uburezi

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 29/01/2019, Saa 15:37:06 Yasuwe inshuro 879

Ministeri y’uburezi iratangaza ko yafunze burundu amashami 2 ya Kaminuza ya Gitwe ku mpamvu ivuga ko ireme ry’uburezi ry’iyi kaminuza riri hasi.

Amashami yafunzwe ni Ubuganga na Laboratwari.

Dr Mutimura Eugene, Minisitiri w’Uburezi, yavuze ko bagendeye kuri raporo yatanzwe n’akanama kakoze igenzura, kasanze ireme ry’uburezi iyi kaminuza itanga riri hasi bituma ari na byo byatumye aya mashami afungwa.

Ygize ati:" Akanama kakoze igenzura kasanze hari ibitarakozwe ndetse gafata umwanzuro wo gufunga aya mashami kubera ko ubumenyi bafite butari ku bipimo bishakwa.”

Minisitiri avuga ko abanyeshuri 20 bagomba kugira umwarimu ariko I Gitwe bafite 46 ku mwalimu umwe.

Ibindi byagaragaye mgo ni uko iyi Kaminuza yemerera abanyeshuri badafite inota rifatirwaho kwiga muri kaminuza ,ikindi ni ukuba kaminuza idakurikirana abanyeshuri bagiye gukora imenyerezamwuga bamwe bakanahimba imikono y’ababakoresheje mu bitaro bya CHUK.

Ibi bibaye mu gihe hari hashize igihe kigera ku myaka 3 kaminuza ya Gitwe yigisha amasomo ajyanye n’ubuvuzi ifunzwe by’agateganyo kugira ngo ikosore ibitari biboneye, ikomeze kwigisha birimo no gushaka abarimu bari ku rwego rwo hejuru.

Mu kwezi kwa Cyenda 2018, Ministiri w’Uburezi yasuye Kaminuza ya Gitwe asiga avuze ko bafite ibikoresho bigezweho bitanafitwe na kaminuza nkuru y’u Rwanda anemezako bageze kuri 85 % bakemura ibibazo bari barasabwe kwitaho.

Ibi byose byarakoze ndetse iyi kaminuza izana inzobere zabarimu bagera kuri 30 bahageze babuzwa kongera kwakira abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere hashize imyaka 2 yose.

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’uburezi, Isaac Munyakazi avuga ko basanze gusohora abanyeshuri bize nabi byaba bishyira mu kaga abazavurwa.

Minisitiri Dr Mutimura yavuze ko abanyeshuri biga muri aya mashami i Gitwe bazafashwa kuyarangiriza hano ariko nta banyeshuri bashya bazongera kwakirwa kuri iyi kaminuza, ko niyuzuza ibisabwa izongera ugasaba bushya kwigisha aya mashami.

Mu cyumba cy’inama aho ibi byatangarijwe, URAYENEZA Gerard uhagarariye Kaminuza ya Gitwe mu by’Amategeko yangiwe kuvuga ko, ariko nyuma yabwiye abanyamakuru ko inzego bireba zigomba kubikurikirana.

Iyi kaminuza kandi imaze guhemba abarimu 30 mu mezi 20 asaga miliyari 1 na miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse ngo yabwiwe ko badafite uburenganzira bwo kubarekura bakaba bahembwa badakora.

AKIMANA Jean de Dieu@ rdn -Kigali


      

Tanga igitekerezo

-->