Menya icyari cyatumye Paul Kagame asubika kwiyamamariza mu Majyaruguru n’Uburengerazuba

Yanditswe na Kuwa 26/07/2017, Saa 15:20:02 Yasuwe inshuro 669

Ku wa Kabiri tariki 25 Nyakanga nibwo umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yari kwiyamamariza mu turere twa Musanze, Nyabihu na Rubavu, ariko mu masaha ya saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo z’uwo munsi benshi bamaze kwitegura nibwo hatangajwe ko igikorwa cyitakibaye cyimuriwe ku munsi ukurikiyeho.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Nyakanga ubwo yasubukuraga iki gikorwa, mu mbwirwaruhame ya mbere i Musanze umukandida wa RPF avuze ko impamvu ataje ku munsi wari utegayijweari ijwi rye ritari rimeze neza.

Kagame Paul yagize ati "Ejo hashize nagombaga kuza ngo tuganire namwe, sinabishobora, ijwi ryange ryari ryabuze, ariko narihase, narihase ndavuga ngo ntabwo nagira iminsi ibiri ntaraza kuvugana n’inshuti zanjye."

Uko byari byifashe i Musanze

Impamvu y’ihinduka ry’iyi gahunda yari yatangajwe n’abashinzwe gahunda yo kwamamaza muri FPR Inkotanyi yari iy’uko uriya munsi wahuriranye n’izindi gahunda zihutirwa kandi zitunguranye.

 


      

Tanga igitekerezo

-->