Menya ibyaranze italiki ya 12 Nzeri mu mateka y’Isi

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 12/09/2019, Saa 13:55:55 Yasuwe inshuro 90

Uyu ni umumnsi wa 4 w’icumweru, ku italiki ya 12 Nzeri mu Kinyarwanda. Ni umunsi wa 255 w’umwaka, hakaba hasigaye iminsi 110 ngo uyu mwaka wa 2019 urangire.

Reka tubagezeho bimwe mu bintu bikuru bikuru byaranze uyu munsi mu mateka.

1919: Adolf Hitler yinjiye mu ishyaka rya German Workers Party.

1943: Mu ntambara ya kabiri y’isi yose, Benito Mussolini, umunyagitugu wayoboye u Butaliyani yarabohojwe akurwa aho yari yafatiwe muri Gran Sassi ahitwa Abruzzi, arokowe n’ingabo z’Abadage zari ziyobowe n’uwitwa Otto Skorzeny.

1974: Umwami w’abami wa Ethiopia Haile Selassie I wahimbwaga Messiah kubera kugirwa umukuru w’icyubahiro w’inyurabwenge ya Rastafari movement, yahiritswe ku butegetsi n’abasirikare bari mu cyitwa Derg, bityo barangiza ingoma ya cyami muri icyo gihugu yari imaze imyaka 585.

1974: Hashinzwe Juventude Africana Amilcar Cabral, itsinda ry’urubyiruko ruharanira demokarasi ryashingiwe mu gihugu cya Guinea Bissau.

2003: Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zakuriyeho ibihano igihugu cya Libiya nyuma y’uko cyemeye gutanga, impozamarira ku miryango y’inzirakarengane zishwe mu mwaka w’1988 zari mu ndege yitwa Pan Am Flight 103.

2003: Ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zahitanye abayobozi bakuru ba Polisi ya Iraki bitewe no kubibeshyaho, aba bose biciwe ahitwa Fallujah.

Bamwe mu byamamare bavutse uyu munsi mateka

1897: havutse Irene Joliot-Curie, umunyabutabire w’Umufaransa wanabirewe igihembo cyitiriwe Nobel. Uyu ni umukobwa wa Marie Skłodowska-Curie na Pierre Curie, akaba ari umugore wa Frédéric Joliot-Curie.

Bamwe mu byamamare byatabarutse uyu munsi mateka

1996: Havutse Ernesto Geisel, wabaye Perezida wa Brazil.

Kubafite imyemerere gatulika, uyu munsi kiliziya atolika irizihiza mutagatifu: Ailbe, Apollinaire na Elvis.

Umunsi mwiza kuri mwe mwese mwizihiza bazina banyu batagatifu, namwe mwese mukunda www.rwandadailynews.com