Menya ibanga ryashoboje abo muri Komini Giti gukumira jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 10/04/2018, Saa 08:59:01 Yasuwe inshuro 180

Mu Rwanda hokemeje icyunamo cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi imaze imyaka 24 ibaye, ubwo bwicanyi bwabereye mu gihugu cyose uretse Komini imwe gusa bivugwa ko yashoboye kubukumira.

Iyo ni iyitwaga Komini Giti iri mu burasirazuba bw’igihugu yayoborwaga n’umugabo ushimirwa ko yarwanyije ubu bwicanyi agashishikariza abaturage gushyira hamwe.

Iyahoze ari Komini Giti yari imwe mu makomini agize Prefegitura ya Byumba.

Ubu ntikibaho, igice kimwe cyayo ubu kibarizwa mu karere ka Gatsibo na ho ikindi cyometswe kuri Gicumbi.

Aka ni ko gace konyine k’igihugu jenoside yakorewe abatutsi bivuga ko itagezemo.

Ni nk’igitangaza kuko iyi ari yo Komini rukumbi itaritabiriye aya marorerwa ku makomini 143 yari agize igihugu nkuko tubikesha BBCyabyanditse.

"Abaturage b’ino bari beza cyane. Abo twita Abahutu, uwo mugambi ntawo bari bafite rwose. Twari tubanye bisanzwe "

Ku batuye aka gace, baba abahutu cyangwa abatutsi bose barashima uyu wari umuyobozi wabo muri icyo gihe.

Kuri bo ngo yafashishije abatuarage kwima amatwi inyigisho zahamagaruraga urwango n’amacakubiri.

"Hari icyo bita gushishikariza abantu. Ibyo rwose ntabyabaye hano. Sebushumba barabimukozaga ati reka singiye kuryanisha abaturage banjye"

Kuri ubu uyu wari Bourgmestri wa Komini Giti Edouard Sebushumba ni umusaza uri mu kiruhuko cy’izabukuru.

Twamusanze ahagarikiye abakozi mu ishyamba rye, tumubaza ibanga yakoresheje ngo akumire jenoiside ntigere ku butaka bwe.

Uwahoze ari Bourgmestri wa Komini Giti, Edouard Sebushumba

"Ikintu cyamfashije ni umuco nari nariyubatsemo ndetse narawubatse no mu baturage banjye.

Umuco wo kurwanya akarengane, urugomo, umuco wo kudahana.

Ikindi nta muturage wari gufata umuhoro ngo ateme umututsi kandi abona ubutegetsi butabishyigikiye".

Mu mwaka wa 1996, Bwana Sebushumba ari mu ba mbere bahawe imidari y’ishimwe n’ubutegetsi.

Ni umwe mu bategetsi mbarwa batahamagariye abahutu gutsemba abatutsi mu gihe abandi bagiye banengwa ko bafashe iya mbere muri ubu bwicanyi.

Benshi mu bari abayobozi b’amakomini icyo gihe barafashwe barafungwa ndetse abatari bake baracyari mu munyururu kubera uruhare bamahamijwe muri jenoside ya 1994.

Inkuru ya BBC


      

Tanga igitekerezo

-->