Menya byinshi utamenye kuri Minisitiri w’intebe mushya akiga mu yisumbuye

Yanditswe na Kuwa 4/09/2017, Saa 10:45:36 Yasuwe inshuro 1266

Mwarimu Donath Habukuri utuye I Remera mu mujyi wa Kigali atangaza ko ahagana mu ntangiriro z’umwaka w’1995 aribwo yagiye kwigisha muri Groupe Scolaire de la Salle I Byumba ari naho yigishije Dr Ngirente Eduard, uherutse kugirwa minisitiri w’intebe w’u Rwanda. 

Kuwa 30 Kanama nibwo perezida wa Repuburika Paul Kagame yagiriye ikizere Dr. Ngirente Eduard amugira Minisitiri w’intebe.

Umwe mu bigishije Ngirente mu mwaka usoza amashuri yisumbuye hari ibyo amwibukiraho birimo kuba yarabazaga ibibazi bikomeye.

Avuga ko ubusanzwe yakoraga muri komite mpuzamahanga ya croix rouge (CICR) ariko kuko hari habuze umwarimu wo kwigisha mu bijyanye n’imibare n’ubugenge(Math -Physique ) yasabye ko yabifatanya no kwigisha muri icyo kigo kugirango bafashe abana bashobore kujya mbere.

Avuga ko yigishije Minisitiri w’intebe mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye amwigisha ubugenge cyane cyane amasomo ya electro-magnetisme na physique ondulatoire.

Aganira na Royal Tv , Mwarimu Donath yavuze ko hari ibyo amwibukiraho nko kuba yari umuhanga , yitonda kandi yicara inyuma mu ishuri ,akavuga ko asanga yarabikoreraga kureberera abandi bana ngo kuko bo basaga nk’aho ari bato kuri we.

Avuga kandi ko nibura yazaga muri 4 bambere mu ishuri kandi akaba umuntu wakundaga kubaza ibibazo byinshi mu ishuri kuburyo byasabaga ko bimwe abarimu babitahana nk’umukoro nabo bakamuzanira igisubizo umunsi ukurikiye ho ariko ahanini bitewe nuko icyo gihe no kubona ibitabo bihagije byari ikibazo.

Avuga ko nubwo abarimu bahembwa amafaranga adahagije ariko ngo ni bo bagira uruhare runini mukuzamura igihugu bityo akanabashishikariza gukomeza kubaha no gushishikarira umurimo wabo kuko iyo ubonye abaciye mu biganza by’abarimu bavuyemo abantu bafitiye igihugu akamaro aribyo byishimo byabo.

Dr Ngirente yabaye umwe mu babaye abanyeshuri ba mbere ba kaminuza nkuru y’u Rwanda I Butare nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Arangije amasomo yakomeje kuyikoramo yigisha Icyo gihe yari n’umukozi wayo mu mushinga wari ushinzwe ibijyanye no kugenzura izamuka ry’ibiciro ku masoko.

Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu Ibarurishamibare n’ibijyanye n’Imari yakuye muri Université catholique de Louvain yo mu Bubiligi.

Yagiriwe ikizere na nyakubahwa perezida wa Repuburika yari umujyanama Mukuru mu by’Ubukungu mu buyobozi bukuru bwa Banki y’isi.

Safari J Bosco


      

Tanga igitekerezo

-->