Menya byinshi ku ishyirwa ku isoko ry’umutungo wa Tribert Ayabatwa Rujugiro

Yanditswe na Kuwa 13/09/2017, Saa 11:09:51 Yasuwe inshuro 691

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyatangaje ko kigiye kugurisha imitungo ya Tribert Rujugiro kubera umwenda w’imisoro.

Mu mitungo igiye gutezwa cyamunara harimo inzu y’ubucuruzi iri mu mujyi wa Kigali izwi nka UTC, ngo ifite agaciro ka miliyoni 20 z’amadolari y’Amerika.

Ikigo cy’imisoro kivuga ko tariki 25 Nzeri 2017 saa munani zuzuye, ari bwo kizateza muri cyamunara iyi nzu yari iya Rujugiro Ayabatwa Tribert, ndetse ngo ababyifuza bazatangira gusura iyi nzu tariki 20 Nzeri.

Kudahuza ku misoro bivugwa ko Ayabatwa Rujugiro abereyemo Rwanda Revenue.

Inzu igiye gutezwa cyamunara, yakomeje guteza impaka kuva muri 2013 ubwo leta y’u Rwanda yayibaruraga mu mitungo yasizwe na beneyo.

Nta ngano y’imisoro yaba Rujugira cyangwa uwo mu muryango we yemera ko atarishyura, ariko amakuru atandukanye avuga ko ari imisoro yo kuva mu mwaka wa 2015, mu gihe hari andi makuru avuga ko ari iyo kuva muri 2007 kugera muri 2013 Leta itangiye kugenzura uyu mutungo.

Induru ziva ku misoro.

Ikigo cy’imisoro n’amahoro gitangaza ko inzu ya Rujugiro izwi nka UTC irimo imisoro y’asaga miliyari imwe n’igice z’amadolari ya Amerika, ariko ikinyamakuru The Eastafrican dukesha iyi nkuru cyanditse ko kitabashije koroherezwa gukora igenzura ry’aya mafranga.

Intandaro muri politiki?

Rujugiro Ayabatwe yahunze u Rwanda mu mwaka wa 2009, nyuma yuko yaramaze guhagarikwa ku bujyanama mu bukungu bwa President Kagame.

Rujugiro aherutse gutangariza BBC ko ikiri inyuma yo kugurisha imitungo ye ari impamvu za politiki.

Rujugiro yemeza ko ngo ajya guhunga, yasize yishyuye imisoro yose yarabereyemo ikigo cy’imisoro yo kugera muri 2009 ngo ingana na miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2014, Rwanda Revenue yasohoye urutonde rw’imitungo 14 ivuga ko yasizwe na beneyo aho n’inzu ya UTC ari imwe muri yo.

Rujugiro yatangaje ko uzagura iyi nyubako azaba abikoze binyuranyije n’amategeko.

Muri Nyakanga uyu mwaka, abakodesha iyi nyubako barimo amabanki, amaduka ndetse n’amaresitora basabwe kuva muri iyi nzu bitarenze tariki ya mbere Kanama.

Leta y’u Rwanda ishinja Rujugiro Ayabatwa, ibyaha birimo gutera inkunga abatavuga rumwe na leta y’u Rwanda biganjemo abahunze igihugu.

Rujugiro afatwa nk’umwe mu baherwe muri Africa y’Uburasirazuba, aho abarirwa umutungo ungana na miliyari eshanu z’amadolari y’Amerika.

Source: theeastafrican.co.ke

Pauline Mukarurangwa


      

Tanga igitekerezo

-->