Malawi: Banki y’isi yongeye gufungura inkunga yageneraga igihugu cya Malawi

Yanditswe na Kuwa 8/05/2017, Saa 15:27:01 Yasuwe inshuro 221

Banki y’isi yongeye kurekura inkunga yageneraga Malawi nyuma y’imyaka itatu havugwa ubujura no kunyereza inkunga zanyuzwaga mu bigega bigamije guteza imbere abaturage bo mu gace k’Afurika y’amajyepfo harimo na Malawi.

Mu itangazo ryashizwe ahagaragara n’ibigo by’imari bikorera mu gihugu cya Malawi ryagaragaje ko iyi nkunga yari yarahagaritswe ingana na Miliyoni 80 z’amadora cyangwa se Miliyoni 72 z’amayero.

Iki kibazo cyo kunyereza no kurigisa inkunga yatangwaga na Banki y’isi yatangaga ku gihugu cya Malawi cyatangiye kuvugwa kuva mu mwaka wa 2013. Icyakoze Leta ya Malawi nayo ikaba itaragize ubushake bwo gushyira ingufu mu gukumira ubujura no kunyereza iyi nkunga.

Kugeza ubu iki kibazo cyo kunyereza inkunga, bikaba bishinjwa umubare munini w’abakozi ba Leta, abikorera ndetse n’abategetsi bo muri Guverinoma. Inkunga yarigise ikaba ibarirwa muri Miliyoni 30 z’amadorali y’Amerika yaburiwe irengero akuwe mu isanduku ya Leta.

Uku kunyereza inkunga itangwa na Banki y’isi bikaba byarahamye abantu bane bakatiwe n’inkiko igifungo gitandukanye. Bikaba byaragagaye ko n’ubwo muri Malawi havugwa ukunyerezwa kw’inkunga ngo miliyoni 150 z’amadorali aracyava mu nkunga z’amahanga ngo yunganire ingeno y’imari. Ibi bikaba bisobanuye ko mu ngengo y’imari y’igihugu cya Malawi, amahanga ashyimo amafaranga angina na 40%

Laura Kullenberg uhagarariye Banki y’isi muri Malawi, yatangaje ko iki gihugu cyatangije uburyo bwiza bwo gufasha abaturage kwikura mu bukene bifashishije inkunga bahabwaga, ariko ikibazo cy’imicungire y’inkunga cyabaye imbogamizi. Icyakoze akomeza avuga ko iyo bakomeze umurongo bari baratangiye byari gufasha iki gihugu cya Malawi kwikura mu bukene ndetse no kugera mu nzira y’amajyambere.

Perezida wa Malawi Mutharik kuri televiziyo y’igihigu, nyuma yo kumva icyemezo cyafashwe na banki y’isi cyo kongera kurekura inkunga bagenerwaga, yatangaje hagiye gushirwaho uburyo buhamye bwo gucunga imari ya Leta ndetse no kugenzura iterambere ry’ubukungu mu gihugu. Ibi ngo bizatuma barushaho kubaka icyizere ku baterankunga barimo umuryango w’ubumwe bw’uburayi, na banki nyafurika y’iterambere

Nk’uko bitangazwa na Madame Kullenberg uhagarariye banki y’isi muri Malawi, yavuze ko iyi nkunga bayishoraga mu bikorwa by’ubuhinzi ndetse no kugerageza kunganira ingengo y’imari iba yakuwe mu misoro y’abaturage

Ni inkuru dukesha Euro news

 


      

Tanga igitekerezo

-->