Londres: Inkongi idasanzwe yibasiye ihahiro rya Camden n’ububiko bwaryo

Yanditswe na Kuwa 10/07/2017, Saa 14:01:05 Yasuwe inshuro 157

Iyi nkongi idasanzwe ngo yabaye ijoro ryose, yangiza ibicuruzwa byinshi byo mu ihahiro rya Camden Market ndetse ikomereza ahari ububiko bw’ibicuruzwa bituruka mu nganda.

Iyi nkongi uburyo yari ifite ubukana n’ikibatsi gikaze, byatumye ubutabazi bukorwa kandi ku rwego rwo hejuru. Hifashishijwe amakamyo 10 azimya umuriro, ndetse n’abagabo kabuhariwe kuzimya inkongi bagera kuri 70.

Camden Market iri mu gace gaherereye mu majyaruguru y’umurwa mukuru w’Ubwongereza, iri hahiro rikaba rifite umwihariko wo gukurura ba mukerarugendo kuko ari naho biyakiriraga. Iri hahiro rikaba rizwi cyane kugira ibicuruzwa by’ubukorikori, imyenda, ibikonisho, ndetse n’ibitabo byose bikurura ba mukerarugendo.

Euro news ivuga ko Mu 2008 iri hahiro ryigeze kwibasirwa n’inkongi nabwo itunguranye, binatuma rifunga igihe kitari gito. Mu 2014 nabwo rikaba ryarongeye kwibazira iri hahiro, binatuma abaturage basaga 600 bimuka muri aka gace kuko bibazaga icyaba kihishe inyuma y’izi nkongi.

Mu kwezi kwa Kamena umuturirwa wa Grenfell nawo wibasiwe n’inkongi abagera kuri 80 bahasiga ubuzima. Ibi bikaba byaranatumye abategetsi batangaza ko izindi nyubako zigera ku 120 zasimbutse inkongi, kandi bigaragara ko inyinsho ziri mu murwa mukuru Londre

Gildas Magera


      

Tanga igitekerezo

-->