Libiya ihanganye n’imitwe y’inyeshyamba ivuka ubutitsa

Yanditswe na Kuwa 6/06/2017, Saa 12:33:56 Yasuwe inshuro 244

Iki kibazo cy’akajagari no kugira ubutegetsi budahamye ngo ni kimwe gikomeje gutuma igihugu cya Libiya gihura n’umutekano muke. Ibi bikaba byaragaragaye ubwo kuri iki cyumweru ingabo za Leta zifashishije indege z’intambara zahanganye n’inyeshyamba z’uwitwa Khalifa Haftar washatse gushinga ibirindiro mu burasirazuba bw’iguhugu cya Libiya.

Ibi bitero by’ingabo za Leta zakoze zifashishije ibice bibangika n’ikibuga cya Jufra, ngo byagaragaye ko izi nyeshyamba zari zatangiye kwigarurira igice cy’uburasirazuba bwa Libiya. Iyi mirwano ikaze ikaba yaraguyemo abaturage basaga 10.

Icyakoze ibikomeje kubera muri Libiya bikaba bikomeje kuba ihurizo, kuko abakurikirana ibya Libiya bemeza ko iki gihugu cyaba kiyoborwa na guverinoma ebyiri, imwe isanzwe yemewe, indi isa n’ihuza ihuriro ry’inyeshyamba mu gice cy’uburasirazuba bw’iki gihugu.

Ibi bitero kuwa gatanda ubwo indege za Leta zahanganaga n’inyeshyamba z’uwiyise Marishali Khalifa Haftar, igice kinini cy’ingabo za Leta zahagurukiraga I Benghazi, kuko ihiriro ry’imitwe ya Kislam n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho bagenzuraga ikibuga cy’indege cya Jufra kikabafasha kurwana mu gice cy’uburasirazuba n’amajyepfo ya Libiya.

Marishali Khalifa Haftar mbere ngo yabanje kuba mu gice cy’uburengerazuba, aho yagabweho ibitero by’indege agahunga ariko yarafite igitekerezo cyo gufata ibice byegereye Tripoli. Icyakoze ngo abifashijwe n’imwe mu miryango gakondo ngo yabashije kwegera agace ka Ben Walid mu birometero 150 by’umujyi wa Misrata cyane cyane mu majyaruguru ya Ben Walod.

Nyuma yo gufata agace ka Jufra, uburyo Khalifa Haftar ari gukoresha bwo kwiyegereza imiryango gakondo ngo biramufasha kuba yakwigarurira n’umurwa Tripoli.

Ni inkuru dukesha RFI

 


      

Tanga igitekerezo

-->