Leta zunze Ubumwe z’Abarabu zafunguye Ambasade mu Rwanda

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 8/03/2018, Saa 16:32:42 Yasuwe inshuro 737

Kuri uyu wa 08 Werurwe 2018, i Kigali hafunguwe ku mugaragaro Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu Rwanda.

Iki gikorwa kibaye mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu Sheikh Abdullah Bin Zayed Bin Sultan Al Nahyan aherekejwe n’izindi ntumwa zirimo Umunyamabanga wa Leta w’iyi Ministeri Reem Bint Ebrahim Al Hashimy bari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

Ejo hashize Ministiri w’ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba Louise Mushikiwabo yagiranye ibiganiro na Sheikh Abdullah Bin Zayed Bin Sultan Al Nahyan, mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, bigamije gukomeza gukanyaga umubano w’ibi bihugu byombi.

Nyuma y’ibyo biganiro, u Rwanda na Leta zunze Ubumwe z’Abarabu basinye amasezerano y’ubufatanye mu by’ubumenyi n’uburezi, aho Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zemeye guha Abanyeshuri b’u Rwanda buruse 20 zo kuzajya kwigayo kaminuza, bemera kandi no kuzagenera amasomo y’igihe gito abanyeshuri b’igitsina gore 100, bakiga ibijyanye n’Amahoteli n’ubukerarugendo.

Louise Mushikiwabo na Reem Bint Ebrahim Al Hashimy


Aya masezerano ku ruhande rw’u Rwanda yashyizweho umukono na Ministiri W’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo naho ku ruhande rwa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ashyirwaho umukono na Reem Bint Ebrahim Al Hashimy, umunyamabanga wa leta muri Ministeri y’ububanyi n’Amahanga, Ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2017, Leta y’u Rwanda yasinyanye amasezerano na Leta Zunze ubumwe z’Abarabu(United Arab Emirates) yemerera abanyacyubahiro kujya muri kimwe muri ibi bihugu bidasabye za Visa bakaba banamarayo iminsi 90 ntabwishyu ubwo aribwo bwose bubayeho.


      

Tanga igitekerezo

-->