Impunzi z’Abarundi zidakozwa ibyo kwivuza no kwikingiza zibereye umutwaro leta y’u Rwanda

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 13/03/2018, Saa 13:54:07 Yasuwe inshuro 1506

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’umuvugizi wa guverinoma, Louise Mushikiwabo aravuga ko uretse n’u Rwanda, bigoye ko hari igihugu cyakemera kwakira abantu bafite imyumvire yo kwinangira ishobora guteza ikibazo abaturage muri rusange.

Mu cyumweru gishize, u Rwanda rwakiriye impunzi z’Abarundi 2579 zabaga mu Nkambi ya Kamanyola muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, zambutse zishaka ubuhungiro kuko zari zifite ikibazo cy’umutekano wazo, ubu zikaba zicumbikiwe mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi.

Imyumvire y’izi mpunzi ishingiye ku myemerere yazo ntabwo yoroheye Leta y’u Rwanda dore ko batemera kwivuza, kwikingiza, kurya ibyaciye mu nganda n’ibindi bigaragaza ko kubakira no kubacumbikira bitoroshye kandi bakomeje gutsimbarara ku myemerere yabo idasanzwe.

Izi mpunzi ziherutse kubwira ijwi ry’Amerika ko zitazatinda mu gihugu icyo ari cyo cyose kitubahiriza imyemerere yazo, bivuga ko ngo u Rwanda nirutubahiriza imyemerere yazo zizahita zishaka ahandi zerekeza.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Werurwe, cyagarutse ku bibazo bitandukanye byiganjemo umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu, ndetse n’iby’impunzi muri rusange, Minisitiri Louise Mushikiwabo yasobanuye ko iyi myitwarire igoranye no kwita kuri izi mpunzi bikaba ikibazo.

Minisitiri Mushikiwabo ati: "Ni impunzi ziteye ikibazo kuko zifite imyumvire idasanzwe yo kutemera kubarurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga kandi ari bwo buryo dufite bwo kubarura impunzi. ntabwo zemera kwivuza, ntabwo zemera gukingizwa no gukingirizwa abana, ntabwo zemera kurya ibyaciye mu nganda."

Kuba izi mpunzi zitemera kwivuza no kwikingiza kimwe n’ibindi bishobora kubarinda gushyira ubuzima bwabo mu kaga, byatuma bazanduza n’abandi baturage indwara zandura baramuka barwaye kuko batemera kwikingiza bakaba batemera n’ubuvuzi bugezweho, ni cyo Minisitiri Mushikiwabo agaragaza ko uretse u Rwanda nt n’ikindi gihugu cyakiyemeza kwakiri bene izi mpunzi.

Icyakoze Minisitiri Louise Mushikiwabo avuga ko bazakomeza kuganiriza izi mpunzi bakareba ko bashobora kwemera guhindura imyumvire yabo idasobanutse bavuga ko ishingiye ku myemerere yabo bakomora kuri Bikiramariya.


      

Tanga igitekerezo

-->