Leta izafasha itangazamakuru kugera ku ntego zaryo-Minisitiri Mushikiwabo

Yanditswe na MUKARURANGWA Pauline, MULINDWA Augustine Kuwa 7/11/2017, Saa 09:12:11 Yasuwe inshuro 1319

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba Louise Mushikiwabo, arizeza ko Leta y’u Rwanda izakomeza gufasha itangazamakuru kugera ku ntego zaryo no gutangaza amakuru abaturage bakeneye.

Ibi yabivuze ubwo yatangizaga ku mugargararo inama ya cyenda y’umushyikirano ku itangazamakuru ndetse no kwizihiza Umunsi Nyafurika w’Itangazamakuru.

Ministiri Mushikiwabo ashima Abanyamakuru uburyo bahaye agaciro umunsi mukuru w’itangazamakuru Nyafurika, akavuga ko bitandukanye no mu myaka yashize, aho wasangaga umugabane wose warahaga agaciro gake uyu munsi.

Mushikiwabo yijeje ko leta y’u Rwanda izakomeza gufasha itangazamakuru kugera ku ntego zaryo no gutangaza amakuru abaturage bakeneye.

"Ni iby’agaciro kuba abaturage bamenya ibyo abayobozi bakora."

Ibiganiro bikorwa muri iyi nama haragendewe ku “mikorere n’imibereho y’itangazamakuru ry’Afurika mu isi yihuta mu ikoranabuhanga.” (Positioning African Media in the Digital Era”.)

Ku bwa Shyaka wa RGB, avuga ko ubwinshi bw’ibitangazamakuru butuma batatanya imbaraga ntibagere ku ntego, kuri we ngo habaho ibitangazamakuru bike kuko ari byo byatanga umusaruro.

Ibyo akabishingira ku kuba ngo muri Africa nta bitangazamakuru bikomeye bihari ugereranyije n’ahandi ku isi.

Haratangwa ibihembo ku banyamakuru babaye indashyikirwa

Kuri uyu munsi kandi Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) n’abafatanyabikorwa baratanga ibihembo ku banyamakuru n’ibitangazamakuru byabaye indashyikirwa.

Ni ku nshuro ya gatanu habayeho iki gikorwa cyo guhemba abanyamakuru n’ibitangazamakuru. Kuri iyi nshuro haratangwa ibihembo birenga 40 biri mu byiciro 21.

Imibare itangwa na ARJ igaragaza ako umubare w’abanyamakuru batanze inkuru zabo mu irushanwa wazamutse hafi kwikuba kabiri aho wavuye kuri 278 muri 2016 ukagera kuri 421 uyu mwaka.


      

Tanga igitekerezo

-->