Leta igiye kujya yishingira ikiguzi cyo gupima DNA ku bacyekwaho gutera abana inda

Yanditswe na MAGERA Gildas Kuwa 24/12/2018, Saa 09:44:59 Yasuwe inshuro 213

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), yatangaje ko mu mwaka wa 2016, habaruwe abana batewe inda barenga ibihumbi 17, ariko siko bose babonye ubutabera ngo ababikoze babiryozwe.

Iki kibazo kikaba giteye inkeke kuko usanga ahanini abatera inda aba bana bataruzuza imyaka y’ubukure hari igihe usanga bamwe bari babafiteho inshingano zo kubarera, abandi bikaba ari ukubashukisha ibyo kurya , kwambara cyangwa amafaranga.

Iki kibazo kikaba cyarongeye kugarukwaho mu nama y’igihugu y’umushyikirano ku nshuro ya 16, ubwo habazwaga ingamba Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (Migeprof) ifite mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’inda zitateguwe ziterwa abana bakiri bato.

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Solina Nyirahabimana yavuze ko iki kibazo kiriho kandi gihangayikishije ariko ko hagiye gukomeza gukurikiranwa abatera inda abana.

Yongera ho ko mu gihe habaye kutemera ku bateye inda bagejejwe imbere y’ubutabera hazajya hapimwa DNA ngo bifashe gutahura abateye inda abana, kandi ikiguzi cy’ibyo bizamini byapimwe Leta ikemera kukishyura.

Iki kibazo cy’abatera inda abana kikaba gikomeje kuba ihurizo mu gihe hari imiryango igihishira ibyabaye ku bana babo, ndetse hamwe bagahabwa amafaranga ngo bareke gukomeza kwiteranya.

Kugeza ubu kubera inzego zose zahagurukiye iki kibazo abakora ibi byaha byo gutera inda abana bakiri bato, usanga bahita batoroka bakajya mu bindi bice by’igihugu mu rwego rwo kwihisha.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, muri raporo yabo igaragaza ko mu mwaka wa 2016 hakiriwe ibirego 1591 by’abana basambanyijwe, muri 2017 hakiriwe ibirego 2080, muri uyu mwaka wa 2018 hamaze kwakirwa ibirego 1727.

Raporo y’Ubushinjacyaha igaragaza ko kuva mu 2013 kugeza mu 2018, amadosiye ajyanye no gusambanya abana yashyikirijwe uru rwego yagiye yiyongera, aho mu 2013/14 yari 1819; 2014/15 aba 1879; mu 2015/16 agera ku 1917; mu 2016/17 aba 2086 naho mu 2017/18 aba 2996.


      

Tanga igitekerezo

-->