Kwibuka24:Nyarugenge basabwe kwirinda amagambo apfobya Jenoside yakorewe abatutsi

Yanditswe na MUKUNDENTE Jean Bernard Kuwa 9/04/2018, Saa 12:03:47 Yasuwe inshuro 96

Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba arasaba abaturage by’umwihariko abo mu karere ayoboye kwitwararika muri ibi bihe u Rwanda rwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi bakirinda gukoresha amagambo asesereza cyangwa se ahembera ingengabitekerezo.

Uyu muyobozi yabwiye abaturage ba Nyarugenge ko Icyumweru cy’Icyunamo kireba buri munyarwanda bbityo anasaba ko bakirinda ibitekerezo bipfobya Jenoside.

Yagize ati: "Ariya magambo asesereza cyangwa ibitekerezo bitajyanye n’igihe turimo tuyirinde. Bamwe batabiha agaciro ugasanga bari kwidagadura bumve ko tugomba kunga ubumwe dugafatikanya twese kugira ngo dufate mu mugongo ababuze ababo.

Uyu muyobozi yabwiye aba baturage kandi ko ibibazo u Rwanda rwahuye nabyo byagizwemo uruhare n’abana b’abanyarwanda bityo abibutsa ko ari nabo bagomba gufata iya mbere mu gushaka ibisubizo.

Mu bu hamya bwa Rwego Yusufu warokokeye mu mudugudu w’Urumuri muri Nyarugenge, asobanura ko abiciwe aho bari bavuye ahantu hatandukanye nko mu Biryogo, Nyamirambo ,Nyakabanda n’ahandi.

Icyumweru cyo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rw’akarere ka Nyarugenge cyatangirijwe mu murenge wa Rwezamenyo,Akagali ka Rwezamenyo ya II,mu mudugudu w’Urumuri.

Uyu mudugudu ukaba ufite umwihariko wo kuba ubwo ahandi Abatutsi bicwaga n’interahamwe abahungiye aha bo bishwe n’abarindaga umukuru w’igihugu w’icyo gihe ari we Habyarimana Juvenal.





      

Tanga igitekerezo

-->