Kwibuka 24:Huye hashyinguwe umubiri wagaragajwe mu buryo bw’agashinyaguro

Yanditswe na GATETE Eric Rafiki Kuwa 19/04/2018, Saa 15:42:06 Yasuwe inshuro 1214

Ejo tariki ya 18 Mata, mu karere ka Huye hashyinguwe umubiri umwe w’uwazize jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994, gusa uburyo wabonetsemo bufatwa nk’ishinyagura kuko abawugaragaje bakoresheje uburyo budasanzwe bwo kuwujugunya mu murima w’umuturage warokotse jenoside.

Uyu mubiri watoraguwe mu murenge wa Maraba ariko washyinguwe mu cyubahiro mu murenge wa simbi kuko iyo mirenge yombi ihuje urwibutso.

Kuri uwo munsi ni nabwo muri iyo mirenge hibukwaga ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe abatutsi.

Umuyobozi wa IBUKA mu murenge wa Maraba, Mutamuliza Judith ngo ibi si ubwambere bibaye kuko ngo hari naho imibiri bigeze kuyijyana mu murima w’uwarokotse asanzwe ahingamo hanyuma baremamo amabimba barayihataba agiye guhinga uwo murima yari yararaje asanga ako kabimba kagizwe n’imibiri.

Ibi rero ngo bigaragaza ukwinangira no gutsimbarara ku ngengabitekerezo ya jenoside kukiranga abatuye aka gace ibintu bishobora gukomeza kubanagamira ubumwe n’ubwiyunge.

Mutamuliza akomeza avuga ko bikigoranye kwiyubaka ku bacitse ku icumu mu gihe cyose batarabona abantu babo ngo babashyingure mu cyubahiro.

Ati:"Ushyize mu gaciro ukabona ubwawe utarabona abawe ngo ubashyingure ntabwo wakiyubaka kuko kwiyubaka bizamo n’ubumwe n’ubwiyunge hagati aho ngaho rero igihe utarabona abawe uba utaratuza, ni gute batatwereka abacu kandi bavuga ko bireze bakemera icyaha ndetse banabyerekana mu mpapuro? aho niyo waduha ibingana bite turacyagowe no kwiyubaka zaba izo nka, inzu nziza kuko leta rwose iratuzirikana ntako itatugira ariko abaturanyi bataratwereka abacu biracyatugoye gutuza kuko aho bibutse hose uhora ugenda wibaza ko wenda hari abawe."

SIBOYINTORE , Prezida wa Ibuka mu karere ka Huye

Agendeye kuri uyu mubiri wabonetse, umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Huye SIBOYINTORE Theodate yasabye abagize uruhare muri jenocide yakorewe abatutsi gutanga amakuru y’aho imibiri ishyinguye maze igashyingurwa mu cyubahiro kuko hari uburyo bwinshi bwo kubikora kandi ntibigire ingaruka cyangwa inkurikizi bigira ku watanze amakuru ahubwo akaba afashije abarokotse jenoside kwiyubaka no gukomera.

Yagize ati:"Burya kubona umubiri biba bikwiye kuwuranga mu buryo bwiza, kuko uwerekanye uyu mubiri asa n’uwawujugunyiye uwarokotse, icyiza rero mu gihe hagize ubona umubiri cyangwa ashaka kuranga aho imibiri y’abacu ishyinguye cg yajugunywe yajya ahashyira ikimenyetso akandika wenda agapapuro cyangwa akifashisha ubuyobozi."

Naho Depite Mukakanyamugenge Jacqueline yasabye abaturage b’iyi mirenge yombi ko imbaraga ndengakamere bakoresheje muri jenoside bakongera bakanazikoresha mu kubaka igihugu.

Umurenge wa MARABA na SIMBI byari mu cyahoze ari Komine Maraba yari mu yahoze ari Perefegitura ya Butare. aha i Simbi hubatse urwibutso rushyinguwemo imibiri isaga ibihumbi 40 yabatutsi bari batuye muri komini Maraba.

GATETE Eric Rafiki/rwandadailynews.com


      

Tanga igitekerezo

-->