Kuzamura ibiciro byo gusura ingagi ngo bigiye gutuma bwamwe bazajya bazireba kuri televiziyo gusa

Yanditswe na Kuwa 22/05/2017, Saa 20:12:51 Yasuwe inshuro 183

Bamwe mu baturiye pariki y’ibirunga mu mirenge iri mu nkengero zayo nka Kinigi na Nyange, bavuga ko n’ubusanzwe hatarazamurwa ibiciro byo gusura ingagi zo mu birunga batari bafite ubushobozi bwo kuzisura. Kuva ibi biciro byazamurwa n’ikigo cy’igihugu cyo kwihutisha iterambere RDB, bamwe muri aba baturiye iyi pariki bavuga ko gusura ingagi biri kure nk’ukwezi ahubwo bazajya bazireba ku mashusho cyangwa kuri televiziyo.

Izi ngagi ubushakashatsi bwagaragaje ko umubare munini wazo ubarizwa mu Rwanda, ngo ni na kimwe mu bifata igice kinini kinjiriza iguhugu amadevize. Icyakoze n’ubwo izi ngagi zifatwa nk’ibyiza nyaburanga bamwe mu baturiye iyi pariki bavuga ko batazizi, kubera igiciro cyo kuzisura kiri hejuru. Aba baturage bakaba bemeza ko bigoye kuba wajya gusura ingagi zo muri pariki y’ibirunga uri umuntu w’amikoro aciriritse.

Gusa ariko mu cyifuzo cy’abaturage bifuza ko bakoroherezwa gusura izi ngagi, ntibafatwe nk’abanyamahanga cyangwa abandi baje kuzisura bafite amikoro. Bamwe muri bo bagira bati:”wenda bibaye ibihumbi 10 cyangwa 20 byaba ari ukorohereza abaturage cyane ko ari inyamanswa zabo. Ngo nk’abaturage bo mu majyaruguru bagombye gushyirirwaho umwihariko rwose bakagira umugisha wo gusura ibyiza biherereye iwabo”.

Ku ruhande bw’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze ku byifuzo bw’abaturiye pariki y’ibirunga basaba ko bakoroherezwa gusura ingagi, TWIZERIMANA Clement avuga ko umuturage w’akarere ka Musanze 

adakwiye kwinubira ibyo biciro ahubwo ko bakwiye kwishimira ko hari ijanisha riva ku mafaranga yinjizwa muri RDB cyangwa yinjira mu isanduku ya Leta ava mu gusura ingagi agenerwa abaturage baturiye iyi pariki y’ibirunga. Ayo mafaranga bavuga ni nayo abafasha kubaka imishinga ifasha abaturage nk’amashuri, amavuriro, kubaka amazu y’abatishoboye, kuba gurira ubwisungane mu kwivuza, bityo anongera iterambere ry’abaturage b’akarere ka Musanze.

Ibiciro byo gusura ingagi byavuye ku madolari y’abanyamerika 750 bishyirwa ku madolari 1500 ni hafi miliyoni n’igice y’amafaranga y’u Rwanda, utabariyemo ayo kurara, urugendo n’amafunguro.

Ibi biciro bikaba bireba buri wese, kandi ngo byakozwe mu rwego rwo kongera amafaranga yinjizwa n’ubukerarugendo ndetse ngo ni no mu rwego rwo kugabanya abazisura kuko bituma ingagi zinanirwa zikaba zapfa iyo zisuwe cyane.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere RDB kivuga ko mu myaka irenga icumi, imishinga y’abaturage baturiye pariki y’ibirunga isaga 400 yatewe inkunga, asaga miliyoni ebyiri n’ibihumbi Magana inani yakuwe mu 10% yakuwe mu yinjizwa n’ubukerarugendo kuva mu mwaka 2005.

Gildas Magera


      

Tanga igitekerezo

-->