Umwiherero 2018:Ikimenyane cyica nka Bwaki nacyo kiragwingiza-Perezida Kagame (Video)

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 26/02/2018, Saa 11:10:41 Yasuwe inshuro 1866

Umwihererero w’Abayobozi bakuru b’igihugu urimo kubera i Gabiro watangiye none ukazarangira tariki ya 1 werurwe.

Perezida Kagame arabaza Abaminisitiri n’abandi bayobozi ikibura ngo inshingano zikorwe neza. Kuri we asanga barakererewe.

Perezida Kagame agenda abaza umwe umwe ati :" Birarambiranye"

Minisitiri Louise Mushikiwabo w’Ububanyi n’Amahanga akomoje ku kimenyane nka kimwe mu bibangamira ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano ku bayobozi.

Ati:" Mu mahanga aho ibintu bigenda neza,hari icyo cya acountability, twebwe nibaza ko hagati yacu turabembelezanya cyane."

Perezida Kagame ati:" Ikimenyane cyica nka Bwaki... nacyo kiragwingiza."

Bikurikire imbonankubone.

Link from RBA


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    Kubaho Kamo   |   ku wa 26/02/2018, Saa 14:08

    Birababaje kubona "Umwiherero"w’abayobozi bakuru b’igihugu utangizwa mu rurimi rutari urw’igihugu: IKINYARWANDA.Ese abanyagihugu ntibacyumva Ikinyarwanda?Twizere ko ibyo bintu byo kwitwara nk’abanyamahanga(mu ndimi)na byo babikosora.

  • 2

    dushimire   |   ku wa 5/03/2018, Saa 22:00

    Ababwirwaga barabyumvaga,ururimi rw"u Rwanda ni icyongereza,igifaransa ikinyarwanda....bityo rero ibyavuzwe byose barabisemuye,kandi Imyanzuro yarasomwe mu Ikinyarwanda,none se muri izi ndimi ntiwagerageza ukumvamo rumwe?ntukanenge rero indimi zakoreshejwe mu mwiherero,murakoze.

Tanga igitekerezo

-->