Gabiro:Perezida Kagame arasaba abayobozi kwirinda umuco wo kwiremereza(video)

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 1/03/2018, Saa 13:41:49 Yasuwe inshuro 1553

Asoza Umwiherero wa 15 w’Abayobozi bakuru b’igihugu wari umaze iminsi 4 ubera i Gabiro, Perezida Kagame yasabye abayobozi gucika ku muco wo kwiremereza ahubwo bagashyira mu bikorwa inshingano baba bashinzwe gukora.

Perezida Kagame asanga hari abayobozi bagikorera ku jisho bigatuma hari ibidakorwa hatabuze ubushobozi.

Perezida Kagame atanga urugero rw’ahantu yagiye gusura , umuhanda ugakorwa icyumweru kimwe kuko ari buwunyuremo.

Avuga ko umunsi umwe yari busure Uburasirazuba birangira atagiyeyo kubera inshingano gusa ngo nubwo byababaje abaturage kutabonana na Perezida ariko ngo bashimishijwe no kubona byinshi bakeneye bihita bikorwa.

Ati: "Jya Uhora udutumaho uti ’ndaje’, ubwire bariya bayobozi uti ndaje , ibyo twifuza birakemuka."

Perezida Kagame kandi yasabye abayobozi gucika ku muco wo gukunda ibyubahiro ahubwo bakita ku gushyira mu bikorwa inshingano bashinzwe.

Ati:"(Muri Bus) Abantu baremereye ntabwo ubegera gutyo. Intebe ya Kanaka yabonetse? Wowe uraza kureba niba hari mo intebe ya Kanaka ngo bigende bite? Barahera ku munsi wa nyuma bakugendaho baguprotokora kubera iki?"

Yungamo ati:"Hari abantu mumanukamu ndege i Kanombe, ibintu byose bihagarara polisi, abashinzwe ikibuga cy’indege bakiruka inyuma ya Minisitiri umanutse mu ndege. Gute? Uwo muco urabageza kuki? ibi bigomba guhagarara."

Umwiherero ni igikorwa gishingiye ku muco nyarwanda aho abayobozi b’igihugu bahuraga bakaganira ku bibazo byugarije abaturage. Intego y’izi nama yari ugushaka ibisubizo ku bibazo byagaragajwe no kwiyemeza kubishyira mu bikorwa.

Kuri ubu, Umwiherero ni umwanya udasanzwe aho abayobozi bagaragaza ibyo bakoze, ibitaragezweho n’impamvu, bakarebera hamwe aho iterambere ry’igihugu rigeze bakanafata ingamba ku buryo bwakoreshwa mu kwihutisha ibikorwa by’ingenzi bijyana n’iterambere rirambye.

Kanda kuri Video ubikurikire imbonankubone


      

Tanga igitekerezo

-->