Kumva ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu ngo z’abitwa ko bajijutse biracyari ihurizo

Yanditswe na Kuwa 26/07/2017, Saa 08:43:04 Yasuwe inshuro 269

Mu bubatse ingo iyo uvuze uburinganire cyangwa ubwuzuzanye ukabaza uko babwumva, usanga buri wese akubwira uko abyumva nyamara bishingiye ku marangamutima akurura yishyira cyangwa agashingira ku muco wa kera. Ibi nyamara ugasanga binyurana iyo ugerageje kubaza abo twavuga ko bajijutse ugereranyije n’abaciriritse bibera mu cyaro.

Bamwe mu bihaye Imana bafite inshingano zo guhugura no kuganiriza ingo mu rwego rwo kubaka umuryango unogeye Imana, nabo bashimangira ko ingo za rubanda rugufi byoroshye kubaganiriza ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Ibi bikaba bishingirirwa ku kuba iyo bafite ikibazo buri wese yivamo akakubwira ikibazo afite n’uburyo acyumva. Niyo atakikubwiye akaba yakiganiriza mugenzi we rimwe na rimwe bakaba bahita basubirana mu gihe hari uwahukanye.

Abo twakwita ko bajijutse, ingo zabo bazisenyana ubwenge, agasa nkaho yabishyize muri gahunda z’ubuzima bwe kugeza n’aho babaha gatanya usanga aba yarateguye umugore bazahita babana cyangwa umugore akazengereza umugabo abizi kandi abishaka akabikorana ubwenge.

Urwego rushinzwe ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore rusanga kugirango ikibazo cy’amakimbirane mu miryango ashingiye ku bwuzuzanye hubakwe imiryango ihamye bikemuke, ari uko inzego zose zikwiye kugaragaza uruhare rwabo mu gukemura ibibazo biri mu miryango kuko kwigisha ari uguhozaho.

Jean Paul Kabera umungenzuzi mukuru wungirije w’urwego rushinzwe ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore ubwo yagarukaga kuri iki kibazo yagize ati:” Uburinganire abantu bakwiye kumva ko atari umugore wigaranzuye umugabo cyangwa umugabo wigaranzuye umugore. Ahubwo nukumva ko buri wese afite ububasha bwo gutekereza icyateza imbere urugo, umuryango ntusigare inyuma. Kuko hari n’abagore ubwabo baba batumva ikigambiriwe niyo mpamvu tuba tubiganira n’inzego z’amadini ngo dusobanurire abayoboke."

Kuri ubu itegeko ry’umuryango rikangurirwa abantu kumva ubwuzuzanye mu miryango ryasohotse kuwa 28 Kanama 2016 rikaba ryarakuyemo ingingo zaheshaga ububasha abagabo kwitwa abatware b’urugo, ahubwo izo nshingano buzisaranganya abagize umuryango.

Iri tegeko ry’umuryango ryaje risimbura irindi ryashyizweho mu 1988 ryavugaga ko umugabo ari we mutware w’urugo ndetse ibijyanye n’uburenganzira ku mutungo n’ibindi byemezo byo mu rugo bigomba guharirwa abagabo

Gildas MAGERA


      

Tanga igitekerezo

-->