Kubera ingengabitekerezo mwahoraga muduhangayikishije mu gihe cyo kwibuka-Perezida wa Ibuka

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 14/04/2018, Saa 23:30:27 Yasuwe inshuro 126

Perezida wa Ibuka ku rwego rw’igihugu avuga ko, ngo iyo igihe cyo kwibuka cyageraga mu Karere ka Nyaruguru babaga bahangayikishijwe n’abamwe mu baturage bagaragarwaho n’ingengabitekerezo ya Jenoside ariko ngo kuri ubu arabashimira ko bimakaje ubumwe n’ubwiyunge.

Ibi umuyobozi wa Ibuka ku rwego rw’igihugu Prof Dusingizemungu Jea Pierre, yabivuze ubwo Mu Karere ka Nyaruguru, bibukaga ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata mu wa 1994.

Ati

:” Nyakubahwa Meya, mwahoze muvuga ko muri iki cyumweru cyo kwibuka habayeho ikintu gitangaje cy’uko nta hantu mwumvise hari uwacitse ku icumu wahohotewe cyangwa se ahagaragaye ingengabitekerezo, ndabashimiye cyane! Aka karere kahoraga buri gihe kaduhangayikishije.

Igihe cyo kwibuka cyagera Nyaruguru niyo yabaga ari iya mbere mu kumvamo aho bahohoteye abacitse ku icumu, ndetse bikaba byarageraga no kubavutsa ubuzima. Kuba rero hari iyi ntambwe mwateye rwose tugomba kubyishimira.

Abantu bafate intego y’uko ibyagezweho muri iki cyumweru bizakomeze Nyaruguru rwose itange urugero kuko byaratubabazaga cyane rimwe na rimwe ukumva ko ari bintu byagambiriwe n’amagambo yakurikiraga ibyo bikorwa, umuntu yakwicwa ahantu abantu bakihutira kuvuga ko wenda ayri yasinze. Ibyakozwe kugirango ibyo bikumirwe byongerwemo umurego.”

Akarere ka Nyaruguru ni kamwe mu turere twakorewemo Jenoside, inakorwana ubugome kandi ihitana benshi bitewe n’uko babaga bagenda bahunga bashaka ahaboneka umutekano.

Muri iki gikorwa cyo kwibuka hari abayobozi bakuru mu nzego z’igihugu barimo umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuli abanza n’ayisumbuye Dr Isaac Munyakazi, umuvunyi mukuru Anastase Murekezi, Guverineri w’Intara y’amagepfo n’uw’intara y’Uburengerazuba, abadipite n’abasenateri, abasirikare bakuru na Polisi y’igihugu.

Abayobozi batandukanye

Aba bayobozi bose mu butumwa batanze bagarutse ku kuba Jenoside itazongera kubaho ukundi mu u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza kandi ngo n’abayihagaritse ntaho bagiye.

Ikibazo cy’abamwe mu barokotse Jenoside bavuga koko kuba hari bamwe batarashobora kumenya aho imibiri y’ababo iherereye, nacyo cyagrutsweho maze abantu basabwa gutanga amakuru.

Aba bayobozi bakuru banashyize indabyo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kibeho, ahanagaragara kiliziya gaturika yatwikiwemo abatutsi bari bahahungiye , nayo kuri ubu hakaba harimo igice kimwe cy’urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi, ikindi gice kikaba gisengerwamo.

Urwibutso rwa kibeho rukaba ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 20.000.


      

Tanga igitekerezo

-->