Kuba nta bumenyi abaturage bafite mu gukoresha inyongera musaruro intandaro yo kutabona umusaruro bari biteze

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 15/06/2018, Saa 09:16:12 Yasuwe inshuro 18313

Hirya no hino mu Rwanda bamwe mu bahinzi bavuga ko nta bumenyi buhagije mu gukoresha inyongeramusaruro mu gihe cy’ihinga, bigatuma abatabona umusaruro bari biteze,bakifuza ko ababishinzwe bajya babasobanurira neza uko amafumbire akoreshwa kuko hari n’abagendera ku mabara yayo bagapfa gushyira ku gihingwa.

Abaganirirye na www.rwandadailynews.com ni abo mu karere ka Huye. Umwe ati:” ibyo ntabyo nzi njyewe, kereka nk’abahinga amakawa nibo tujya twumva baha amatangazo ngo bajye gufata ifumbire, ariko nabo mbona bayashyira no mu nyanya, ingano hose bariterera nta bumenyi dufite mu gukoresha ifumbire.”

Mugenzi we avuga ko atandukanya amafumbire mvaruganda agendeye ku mabara yayo. Ngo iyumukara ayikoresha mu guhinga ibishyimbo, iyumweru mu ngano.

N’ubwo bimeze gutya bwose Inzobere mu buhinzi, zo zigira inama abahinzi kujya basobanuza mbere yo gukoresha inyongeramusaruro mu mirima yabo kuko aribyo bizabafasha mu buhinzi bwabo.

Mukeshimana Sylvere, ni inzobere mu buhinzi ikorera mu karere ka Nyaruguru.

Ati:” amafumbire mvaruganda atandukanira ku myunyu ngugu. Kuyatandukanya ugendeye ku mabara nti bihagije kuko ushobora gusanga ifumbire imwe ifite amabaraatandukanye.ni byiza kumenya igihingwa ukamenya n’izina ry’ifumbire ikoreshwaho. NPK17,17,17 ikoreshwa ku birayi, mu gutera bigori dukoresha iyitwa DAP tukabagara Uree, DAP ifite ibara rijya gusa n’umukara ariko ntabwo wabona ifumbire yose y’umukara ngo utite DAP.ikiza abahinzi baba bagomba gusobanuza mbere yo gukoresha inyongeramusaruro mu mirima yabo kuko aribyo bizabafasha mu buhinzi bwabo.”

Muri gahunda ya guverinoma y’imyaka 7 kuva 2017 kugera 2024 mu rwego rwubuhinzi, biteganijwe umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi uzongerwa mu bwinshi no mu bwiza kugirango ingano y’ibyoherwazwa ku masoko mpuzamahanga iziyongere.

Ibi bikaba byazagerwaho neza ari uko buri mu nyarwanda afite ubumenyi mu gukoresha inyongeramusaruro ari naho abaturage bahera basaba ko hakongerwa ubungurambaga mu kubigisha uko ikoreshwa.


      

Tanga igitekerezo

-->