Ku nshuro ya mbere, mu Rwanda abanyeshuri bagiye kwigishwa ku mikoreshereze y’indege zitagira abapilote (Drones)

Yanditswe na Clenie MUKASHYAKA Kuwa 10/02/2020, Saa 16:44:30 Yasuwe inshuro 398

Impuguke zaturutse mu bihugu bitandukanye zaje mu Ihuriro Nyafurika ry’ibijyanye n’indege zitagendamo abapilote (ADF), zizwi nka drones ziri guhugura abanyeshuri biga muri IPRC Karongi ku bijyanye n’imikorere n’imikoreshereze ya drones ndetse n’akamaro kazo mu iterambere.

Aya mahugurwa yatangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Gashyantare 2020, azamara igihe cy’iminsi itanu. Abanyeshuri 45 biga mu mashami atatatu, ibijyanye n’ikoranabuhanga (Information Technology), Ubukanishi (Production and Manufacturing Technology) n’ibijyanye n’amashanyarazi (Electrical Technology), ni bo bari guhugurwa muri iyi gahunda.

Dr. George MULAMULA, Umukozi muri Banki y’Isi akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Akanama ngishwanama k’Ihuriro Nyafurika ry’Ibijyanye na Drones (Chief of Advisory Board of African Drone Forum) yavuze ku mpamvu z’aya mahugurwa.
Yagize ati: “Twashakaga gukoresha amarusanwa yo kugurutsa drones, baturangira i Karongi turahaza. Twazanye drone hano mu rwego rwo gufasha abaturage kandi amahugurwa no gutanga ubumenyi ni bumwe mu buryo bwo gufasha abaturage/sosiyete. Ni muri ubwo buryo twagize igitekerezo cyo gukora aya mahugurwa y’imisi itanu.”

Dr. George yanavuze ko bifuza kugira abanyeshuri bashobora kumva neza ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukora no gukoresha drones bakazikoresha mu kuzana impinduka no kuzamura iterambere ry’abaturage.
MUSABE Liliane, Umuyobozi ushinzwe Imirimo Rusange muri IPRC Karongi yashimiye ubuyobozi bwa ADF n’abafatanyabikorwa babo kuba bahisemo guhugura abanyeshuri kandi abizeza ko ubumenyi bahakura ikigo kizabafasha kububyaza umusaruro ndetse no kubugeza ku bandi.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Madamu MUKARUTESI Vestine wafunguye aya mahugurwa ku mugaragaro yasabye abanyeshuri gukirikira neza kugira ngo ubumenyi bakuramo buzabagirire akamaro n’igihugu muri rusange.
Yagize ati: “Izi mpuguke zifite ubumenyi buhambaye, ndagira ngo mbisabire aya mahugurwa muzayabyaze umusaruro ukwiye. Ubumenyi mukura aha si ubwanyu mwenyine, ni ubwanyu ubwanyu, ni ubwa bagenzi banyu, akarere n’igihugu kandi ndabasaba kugira ngo muzabugeze ku isi yose.”

Meya w’Akarere ka Karongi kandi yasabye aba banyeshuri kurangwa n’ikinyabupfura kugira ngo bazabashe kunguka byinshi mu gihe cy’iminsi itanu bagiye guhugurwa. Yababwiye ko nibarangwa n’ikinyabufpura, ubumenyi bazavoma muri aya mahugurwa buzababera nk’ubwo babona mu gihe cy’imyaka itanu.

Bamwe muri aba banyeshuri bari guhugurwa batangarije Rwanda Daily News ko aya mahugurwa ari amahirwe bagize azabafasha kugera ku ndoto zabo.

NSHUTI Pacifique, Umunyeshuri mu Ishami ry’Ikoranabuhanga yagize ati: “Nahoranaga amatsiko kuko ibintu bya drones nabibonaga mu mashusho ariko ubu bigiye kubaho ndi kubireba n’amaso yanjye, ndi kubyiga mbikoraho.”
Uyu munyeshuri anavuga ko aya ari amahirwe yo gukabya inzozi ze kuko amaze iminsi afite igitekerezo cyo gukora drone yakoreshwa mu kazi k’umutekano bityo akaba abona uyu ari umwanya mwiza wo kwiga uburyo yazabigeraho.

Uwitonze Clemence we yavuze ko kugeza ubu hari byinshi amaze kumenya atari azi ko byakorwa na drones. Ati: “Bizamfasha kongera ubumenyi nari mfite. Icyo nari nzi ni uko drones zikoreshwa mu gutwara amaraso gusa, sinari nzi ko zakwifashishwa mu gutera imiti yica imibu.”

ADF iri kubera mu Rwanda kuva ku wa 5 Gashyantare 2020. Ni ihuriro ryaranzwe n’ibikorwa byinshi birimo inama yafunguwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME ndetse n’amarushanwa yo kugurutsa drones akomeje kubera mu Karere ka Karongi mu cyiswe Lake Kivu Challenge.

Dr. George MULAMULA, Umukozi muri Banki y’Isi akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Akanama ngishwanama k’Ihuriro Nyafurika ry’Ibijyanye na Drones
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Madamu MUKARUTESI Vestine wafunguye aya mahugurwa ku mugaragaro
Uwitonze Clemence umwe mu banyeshuri bari muri aya mahugurwa