Ku munsi w’irahira rya Perezida Kagame imirimo igomba gukomeza nk’ibisanzwe

Yanditswe na Kuwa 17/08/2017, Saa 15:28:09 Yasuwe inshuro 256

Mu gihe hari abibazaga ko ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame azaba arahirira kongera kuyobora igihugu , kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Kanama , Abaturarwanda bazagira ikiruhuko cyo gukurikirana uyu muhango,Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu Rwanda, iratangaza ko nta kizabuza imirimo gukomeza.

Ubutumwa bugaragara ku rukuta rwa twitter rw’iyi Minisiteri buravuga ko abatazajya kuri sitade Amahoro i Remera ahazabera uwo muhango, bazakomeza imirimo yabo nkuko bisanzwe, bagakurikiranira uyu muhango aho bakorera.

Ubutumwa buragira buti: "Abatazajya kuri Sitade Amahoro aho Kurahirira bizabera, bazabikurikiranira aho bakorera. Serivisi zizakomeza gutangwa uko bisanzwe."

Nkuko biteganywa n’amategeko, Perezida Kagame uherutse gutorerwa kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi amaze gutsinda abo bahataniraga uyu mwanya ku majwi 98.79% azarahira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Kanama 2017 mu muhango uzitabirwa n’abantu baturutse mu mpande zose.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryavuguruwe mu 2015, rigena ko Perezida wa Repubulika arahirira mu ruhame imbere ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga kandi bigakorwa bitarenze iminsi 30 nyuma y’itorwa rye.

Niko bizagenda kuko nyuma y’iminsi 15 atsindiye kuyobora u Rwanda, Perezida Kagame azarahira. Umuhango w’irahira rye uteguwe mu buryo uzakurikirwa na buri munyarwanda yaba kuri Radio na Televiziyo by’Igihugu ku bazaba batari kuri Stade Amahoro.

Ubwanditsi


      

Tanga igitekerezo

-->