Ku isabukuru y’imyaka 25 ya EAV Ntendezi,abanyeshuri bavuze ikibura ngo bige neza kurushaho

Yanditswe na AKIMANA Erneste Kuwa 8/07/2018, Saa 17:42:00 Yasuwe inshuro 601

Imyaka 25 irihiritse ishuri ryigisha Ubuhinzi n’ubworozi rya EAV Ntendezi riherereye mu karere ka Nyamasheke, Intara y’Uburengerazuba rishinzwe.

Muri iyi myaka yose ishize,harabarurwa abarenga 2000 bamaze kuharangiriza.Kuri ubu higa abasaga 500 biga mu mashami y’Icungamutu,Ubuhinzi ndetse n’Ubworozi.

Bamwe mu banyeshuri baravuga ko kwiga kuri iki kigo bibaryoheye,ariko baracyafite ibibazo birimo kujya mu byumba by’ubushakashatsi gake ndetse no kutagira interineti.

Umunyeshuri Ndayishimiye Jean Claude agira ati :"Tujya mu nzu z’ubushakashatsi gake kandi tugira n’ikibazo cy’uko mudasobwa zikiri nkeya kandi amatugo yo kwigiraho aracyari makeya"

Ntanyurunya na mugenzi wiga Icungamari avuga kuko ngo ibyo biga bikorewa mu magambo kandi baba bashaka kubishyira mu bikorwa bakajya gukora imenyereza.

Abanyeshuri bari babukereye

Umuyobozi wa EAV Ntendezi Ndashimye Leonce avuga ko bafite icyerekezo cy’uko irishuri rizaba rifite uruhare mu guhindura umuryango nyarwanda bakanoza imikorere ikaba myiza.

Yagize ati:" Ubu turi gutegura gahunda y’imyaka 10, aho tugiye kujya twegera abaturage ndetse tukongera ibikoresho ku buryo abanyeshuri bazajya biga ibintu bakabishyira mu ngiro n’ibyo tutari twageraho tuzabigeraho gake gake".

Kuwa Gatandatu tariki ya 07 Nyakanga 2018 nibwo hizihijwe isabukuru y’imyaka 25.


      

Tanga igitekerezo

-->