Koreya yepfo irifuza kuganira n’iya ruguru ku bijyanye n’umutekano

Yanditswe na Kuwa 17/07/2017, Saa 14:45:36 Yasuwe inshuro 267

Guverinoma ya Koreya yepfo yasabye Koreya ya ruguru ko hafungurwa urubuga rugari rw’ibiganiro by’umutekano. Ibi biganiro bikaba byaratangiye gusabwa kuva mu mwaka wa 2015, kugirango ikibazo cy’intwaro za kirimbuzi kiganirweho kandi gikemuke.

Ibi biganiro byifujwe hagati y’ibihugu byombi biteganyijwe kuba kuri uyu wa mbere ku ikubitiro hakaganirwa ku kibazo cy’intwaro za kirimbuzi zikorwa no Koreya ya ruguru ndetse hagasuzumwa n’ikibazo cyo kuzigerageza, ikintu gifatwa nk’ubushotoranyi

Ku ruhande rwa Koreya yepfo Moon Jae-in yasabye ko ibi biganiro bibera ku mipaka y’ibihugu byombi, kandi ibi biganiro bikazakomeza ku itariki ya 21 Nyakanga uyu mwaka. Ibi biganiro bikaba bigamije ahanini kugabanya ubukana n’ubushotoranyi buri hagati ya Koreya yepfo na Koreya ya ruguru.

 Mu kiganiro cyatambutse kuri televiziyo y’igihugu,Koreya yepfo yasabye Koreya ya ruguru kureka ubushotoranyi ndetse no kugerageza ibitwaro bya kirimbuzi yitwaje Koreya yepfo. Icyakoze ku rundi ruhande Koreya ya ruguru nayo ikaba ishinja Koreya yepfo ko nayo ikora imyitozo ya gisirikare ibifashijwemo na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Abahanga n’abasesenguzi bakurikirana politiki ya Koreya yepfo na Koreya ya ruguru basanga ibi biganiro ibi bihugu byombi bigiye kugirana, ari intambwe nziza ariko bikaba bikigoye ko hari umwanzuro ufatika wakemura ibibazo ibi bihugu bifitanye.

Ni inkuru dukesha Reuters/Gildas Magera


      

Tanga igitekerezo

-->