Koreya ya ruguru yisubiyeho isubika igitero yagombaga kugaba mu kirwa cya Guam

Yanditswe na Kuwa 16/08/2017, Saa 12:23:15 Yasuwe inshuro 626

Ibi byatangajwe nyuma y’aho itangazo ryavugaga ko kuri uyu wa mbere Koreya ya ruguru yasubitse kongera kugerageza igisasu cya misile ku kirwa cy’america kitwa Guam.

Iyo guhunda ikaba yari yimuriwe kuri uyu wa kabiri mu rwego rwo gusaba ko Koreya ya ruguru n’Amerika nabo bahindura intekerezo kandi bagahagarika imyitozo bari gukora.

Ibiro ntaramakuru bya Koreya ya ruguru KCNA byatangaje ko Perezida wa Koreya ya ruguru Kim Jong –Un yasabye Amerika na Koreya yepfo kumva ko igisubizo cy’ibibazo by’akarere bitashakirwa mu ngufu za gisirikare.

Akaba yanagarutse ku myitozo ya gisirikare ikorerwa muri Koreya yepfo ko ifite icyo isobanuye, bityo Koreya ya ruguru ikaba idakwiye kurebera.

Iyi myitozo yo ku rwego rwo hejuru ikomeje gukurura uburakari bwa Koreya ya ruguru, kugeza ubu America ikaba iryamiye amajanja inategura igitero yagaba kuri Koreya yaruguru ikoresheje inyanja Pasifika.

Kugeza ubu abasirikare ibihumbi 6 kabuhariwe b’amarika bakaba batangiye uburinzi buhoraho mu gace k’inyanja ya Pasifika werekeza kuri Koreya ya ruguru.

Ibintu bikaba byarahinduye isura kandi bikurura umwuka mubi ubwo Perezida Donald Trump yatangazaga ko ubutegetsi buriho muri Koreya ya ruguru budakwiye kwihanganirwa mu buryo ubwo ari bwo bwose kubera imyitwarire y’iki gihugu ku rwego mpuzamahanga.

Mike Pence Vice Perezida w’amerika yatangaje ko bagerageje gukora ibishoboka ndetse bagayanga ingufu zose ngo ikibazo cya Koreya ya ruguru gikemurwe binyuze mu biganiro by’amahoro ariko mu gihe bitashoboka harebwa ubundi buryo igikuru ni ukwicara ku meza bakaganira.

Ni inkuru dukesha Euro news

 

 


      

Tanga igitekerezo

-->