Koreya ya ruguru igiye gutakaza akayabo ka Miliyari z’amadorali kubera ibihano yafatiwe na Loni

Yanditswe na Kuwa 7/08/2017, Saa 09:22:08 Yasuwe inshuro 387

Nyuma yo kubona ko Koreya ya ruguru ikomeje kwirengagiza amasezerano yo guhagarika kugerageza ibitwaro bya kirimbuzi igafatirwa ibihano, byabaye ngombwa ko akanama gashinzwe umutekano ku isi kongera ibihano by’ubukungu Koreya ya ruguru.

Aka kanama nyuma yo guterana kafashe umwanzuro ukubiyemo ibihano bikomeye kandi bigamije gukosora Koreya ya ruguru aho igiye gutakaza akayabo ka Miliyari y’amadorali y’Amerika yinjizaga bivuye mu bicuruzwa byajyanwaga hanze ya Koreya ya ruguru.

Ibi bikaba biri mu guhatira ubutegetsi bwa Kim Jong Un kugana inzira y’ibiganiro mu rwego rwo kureba icyakorwa no kugerageza ibitwaro bya kirimbuzi bihagarare.

Guverinoma ya Pyongyang ikaba isabwa kumva ukuri kuri mu kuganira aho kwica amatwi ngo hari ibihugu bikomeye bishyigikiye imitwarire ya Koreya ya ruguru.

Ubushinwa nk’igihugu kiri mu kanama gashinzwe umutekano ku isi bwasabwe kugaragaza uruhare rwabwo mu gukemura ikibazo cy’ibitwaro bya Koreya ya ruguru binyuze mu bujyanama.

Guverinoma ya Koreya ya ruguru mu myanzuro y’umuryango w’abibumbye ikubiyemo ibihano yategetswe kutongera kugurisha ku isoko mpuzamahanga amakara(Charbon); ubutare bwa Fer ndetse n’ibindi bicuruzwa bikomoka ku burobyi.

Ibi bihano biri mu mwanzuro w’umuryango w’abibumbye ngo bizakoma mu nkokora 1/3 cy’amafaranga yinjiraga mu gihugu. Ibi bikaba bigiye kubangamira umusaruro mbumbe w’igihugu muri rusange.

Nikki Haley Ambasaderi wa Koreya ya ruguru mu muryango w’abibumbye ,mu nama yabahuje n’Ubushinwa bakaba bari basabye ko n’ubwo Koreya ya ruguru igomba kongererwa ibihano by’ubukungu mu rwego rwo kubahatira guhagarika ibikorwa by’ubushotoranyi atariyo nzira nziza iboneye kuruta kugirana ibiganiro.

Ibi bikaba bitabujije ko kuri uyu wa gatandatu, Koreya ya ruguru yongera kugerageza ibisasu bya kirimbuzi.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Donald Trump yashyigikiye umwanzuro wafatiwe Koreya ya ruguru, kandi ashima ubufatanye bwaranze ubushinwa n’uburusiya mu kwemeza uwo mwanzuro ukubiyemo ibihano.

Ubushinwa binyuze muri Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wabwo yahamagariye Koreya ya ruguru gufata umwanzuro urimo ubwenge aho gukomeza guhangana n’umuryango mpuzamahanga.

Ubushinwa n’ubwo bwatanze inama kuri Koreya ya ruguru, ngo ibi bihano bizahatira guverinoma ya Kim Jong un kwihutira kuza mu nzira y’ibiganiro kandi bakabona ko bizanongera ingufu zo gukemura ibi bibazo bunyuze mu biiganiro.

Icyakoze ngo mu gihe Koreya ya ruguru yaba ivuniye ibiti mu matwi ntishyire mu bikorwa ibyo isabwa hazakurikiraho kubafatira ibihano byo kudacuruza intwaro.

Ni inkuru dukesha RFI yahinduwe na Gildas Magera


      

Tanga igitekerezo

-->