Ko nta bitabo twabonye nidutsindwa bizabazwa nde?-Abanyeshuri bazakora icya leta

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 26/02/2018, Saa 09:01:47 Yasuwe inshuro 419

Mu gikorwa Ministere y’uburezi yakoze cy’ubukangurambaga bugamije guteza imbere ireme ry’uburezi, abanyeshuli bazakora ibizamini bisoza amashuli bagaragaje ko bafite ikibazo cy’ibitabo bikubiyemo integanyanyigisho ishingiye ku bumenyi n’ubukesha, ariyo Competance Based Curriculum-CBC mu rurimi rw’icyongereza.

Ibi bitabo bikubiyemo integanyanyigisho bikaba byaraje bisimbura ibindi byari bisanzweho ariko abanayeshuli bakaba bavuga ko kuva byahindurwa batarigera babica iryera.

Bamwe mu banyeshuli biga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuli yisumbuye, abo mu mwaka wa Gatatu w’ikiciro rusange, n’abo mu wa Gatandatu w’amashuli abanza baganiriye n’umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com bo mu karere ka Gakenke bazakora ibizamini bisoza amashuli, bamubwiye ko kuba bamaze imyaka 3 bataraca iryera ibitabo bya CBC nta kizere cyo kuzatsinda ibizamini bisoza amashuli bazakora mu mpera z’uyu mwaka.

Abanyeshuli biga mu mwaka wa Gatandatu ku rwunge rwa Mutagatifu Jerome ruherereye i Janja bagize bati:” Ibyo bitabo bya CBC, twagakwiye kuba twarabibonye twiga mu wa kane, kuko aribwo batubwiye ko inyigisho twari dusanzwe twigamo yahindutse. Ariko twavuye mu wakane tutabonye ibitabo. Tugeze mu mwaka wa Gatanu nibwo ibitabo byo mu wakane byasohotse. Ubwo nabwo, twavuye mu wa Gatanu tadaciye iryera ibitabo byo mu wa Gatanu. None ubu twamaze kugera mu mwaka wa Gatandatu, ibitabo byo muwa Gatanu na byo ngo byarasohotse mu gihe twe ibyo mu wa Gatandatu bitarasohoka. None turibaza, ese ko aritwe gahunda yahindukiyeho ibitabo ntitubibone kugeza ubu, nituramuka dutsinzwe ibizamini bisoza amashuli tuzakora mu mpera z’uyu mwaka bizabazwa nde? Ubu nti tuzi niba bazatubaza bakoreresheje ibya mbere cyangwa bazakoresha ibishya. Abarimu bacu nabo ibyo batwigisha ni gupfundikapfundikanya.”

Uwimana Innocent, umukozi muri REB ushinzwe amahugurwa n’imicungire mu bigo by’amashuli akaba yari n’umwe mu ntumwa za Ministere y’uburezi zari mu Karere ka Gakenke mu gikorwa iyi Ministeri iherutse gukora cy’ubukangurambaga cyari kigamije guteza imbere irembe ry’uburezi yavuze ko abanyeshuli bazakora ibizamini bisoza amashuli bakwiye kwihanagana kuko kuri ubu REB yamaze gutanga uburenganzira ngo ibitabo amacapiro abisohore bidatinze ngo ibitabo bya CBC bizaba bayabagezeho.

Uyu muyobozi kandi avuga ko ikifuzo cya REB ari uko buri munyeshuli yagira igitabo cye byibura. Bityo rero ngo REB nayo ntabwo iba yicaye.

Ministere y’uburezi ivuga ko integanyanyigisho ya mbere yari ishingiye ku bumenyi gusa. Kuri ubu ikaba yarahinduwe ishingira ku bumenyi n’ubukesha ( Competance Based Curriculum :CBC)

Ngo muri iyi nteganyanyigisho, umunyeshuli ahabwe ubumenyi, ubushobozi, n’ubukesha.

Iyi ministere ikavuga ko hari ibyamaze kugera ku mashuli ibindi bikaba biri mu nzira kandi umubare wabyo ukazagenda wongerwa.

Mu karere ka Gakenke hari amashuli y’inshuke 131, abanza 118, amashuli yisumbuye biga babayo 14 ayisumbuye yabiga abataha iwabo akaba angana na 42.

Gakenke bagiye gukora ikizamini cya Leta nta bitabo bishya bigiyemo


      

Tanga igitekerezo

-->