Kizito Mihigo na Victoire Ingabire basohotse muri gereza ku mbabazi za Perezida wa Repubulika

Yanditswe na RUTAGENGWA Jean Paul Kuwa 15/09/2018, Saa 12:18:00 Yasuwe inshuro 1515

Mu bagororwa 2140 bafunguwe ku bw’imbabazi za Perezida Paul Kagame, harimo umunyapolitiki, Ingabire Umuhoza Victoire utavuga rumwe na Leta Ingabire ndetse n’Umuhanzi akaba n’umuririmbyi, Kizito Mihigo. Bombi bari barasabye imbabazi Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Madamu Ingabire na Kizito Mihigo bari barasabye imbabazi Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Ingabire, yari yarakatiwe imyaka 15 n’Urukiko rw’Ikirenga muri 2013, mu gihe Mihigo yari yarakatiwe imyaka 10 y’Igifungo n’Urukiko Rukuru muri 2015.

Kuri Kizito, yari aherutse kugaragara imbere y’ubutabera aho byavugwaga ko agiye kujurira ariko aza kwisubiraho yanga kujurira.

Kizito Mihigo ubwo yarasohotse muri gereza
Ingabire Victoire ubwo yasohokaga muri gereza ya Nyarugenge

Ingingo ya 109 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ivuga ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n’amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga.

Muri aba bagororwa harimo abavuye muri Bugesera 23, abavuye muri Nyarugenge 447, abo muri Musanze 149, abo muri Gicumbi 65, abo muri Nyanza 63, abo muri Rubavu 158, abo muri Rwamagana 455, abo muri Nyagatare 24 abo muri Huye 484,
abo muri Muhanga 207, abo muri Ngoma 35, abo muri Rusizi 7 n’abo muri Nyamagabe 23.

Ingingo za 245 na 246 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha
riteganya ko umuntu wakatiwe igifungo kitarengeje imyaka itanu akaba amaze gufungwa kimwe cya gatatu (1/3) cyayo; cyangwa uwakatiwe igifungo kirengeje imyaka itanu (5) akaba amaze gufungwa bibiri bya gatatu (2/3) byayo; cyangwa umaze imyaka makubyari akatiwe igifungo cya burundu cyangwa igifungo cya
burundu y’umwihariko, ashobora gufungurwa by’agateganyo iyo:

1) Yagaragaje ibimenyetso bihagije by’ubwitonzi n’iyo agaragarwaho impamvu
nyakuri zihamya ko azabana neza n’abandi;
2) Arwaye indwara ikomeye idashobora gukira, byemejwe n’itsinda ry’abaganga nibura batatu (3) bemewe na Leta.      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    Yaramba Innocent   |   ku wa 18/09/2018, Saa 14:25

    Turashimira HE.Paul Kagame Ku mutima mwiza w’urukundo no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko .Nibaze twiyubakire u Rwanda twifuza.

  • 2

    damas   |   ku wa 18/09/2018, Saa 15:31

    Igitekerezo*nibaze bafatanye nabandi kubakwa urwanda

Tanga igitekerezo

-->