Kirehe: Abagizi ba nabi bataramenyekana baciye inka y’imbeyi amabere banashahura n’ikimasa

Yanditswe na Kuwa 20/09/2019, Saa 09:47:38 Yasuwe inshuro 240

Inka yakorewe iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi, ni iy’umuturage witwa Uwizeye Jean de Dieu utuye mu Murenge wa Gatore mu Kagari ka Cyunuzi mu Mudugudu wa Kabungo aho yatewe ibyuma mu icebe, icibwa amabere abiri, ikimasa yonsaga cyo kirashahurwa

Iyi nka ya Uwizeye ngo yari yarayiguze muri gahunda ya girinka, aho mbere yari yarahawe Nshimiyimana Olivier Saleh akabeshya ubuyobozi ko bayimwibye nyamara yayigurishije, byamuviriyemo guhungira muri Uganda, ubuyobozi bukora mu mitungo yari afite burayishyura.

Ngo agarutse yakunze kugirana amakimbirane na Uwizeye watemewe inka kugeza ubwo, ahingaguye inzu ye akanamenagura ibirahure.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatore Iyamuremye Antoine, yabwiye itangazamakuru ko, izi nka zatewe ibyuma n’abantu bataramenyekana ariko iperereza ryatangiye gukorwa.

Yagize ati “Ayo makuru twayamenye kanditwahise dukorana inama n’abaturage hatabwa muri yombi abakekwaho gukora ayo marorerwa.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bikekwa ko amakimbirane ashingiye kuri gahunda ya girinka, ariyo yatumye iyi nka ikebwa iyayo igashahurwa.

Ngo abakekwaho gukora ubu gizi bwa nabi bose bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza.
Sce: igihe.com