Kigali:Yatawe muri yombi agerageza gutekera umutwe umunyamakuru

Yanditswe na MULINDWA Augustine Kuwa 10/05/2018, Saa 18:50:42 Yasuwe inshuro 1154

Kuri uyu wa Kane mu masaha ya saa yine z’amanywa nibwo umugabo umwirondoro we utaramenyekana yatawe muri yombi agerageza gushuka umunyamakuru ngo amucuze utwe.

Isabelle Dusengimana ukorera Radio na Tv 10 avuga ko ubwo yari avuye ku kazi yahuye n’umugabo amubwira ko yamugurisha diyama.

Uyu munyamakuru avuga ko mu kureba neza yasanze ari ubutekamutwe maze ashakisha uburyo bwose yamushyikiriza polisi.

Yagize ati:"Nazamutse ngeze hafi yo kwa Nyirinkwaya araza ati ’ndangira aho CICR ikorera kuko hari diyama abazungu bataye mu nkambi ya Mahama bavuga ko uzayibona bazamuha amadorali y’Amerika 5000.Akibivuga haturuka undi inyuma aribarisha ngo urarangisha he? ’Ati twereke iyo Diyama maze azana ako kantu kaba gakaragiye mu gipapuro kanditseho Diamant pure Congolaise."

Akomeza agira ati:"Ubwo nahise mbatahura ntangira gutekereza uburyo nabatanga.Dukomeza kuvugana bari gushaka kunjyana ahantu hatuje ngo tuvugane ibiciro mpita mbabwira nti tugende hafi ya Sonatube mbereke aho tuganirira tugeze kwa Lando mpita mufata amashati ndatabaza,ariruka ariko abari aho hafi baramufata."

Akomeza avuga ko nyuma y’uko atabwa muri yombi uwo mugabo ngo yashyikirijwe urwego rwa RIB rukorera i Remera.

Rwandadaily News yavuganye n’umuvugizi w’uru rwego Modest Mbabazi avuga ko aya makuru atarayamenya. Icyakora yongeyeho ko mu gukora iperereza, iyo umuntu afashwe acyekwaho icyaha hubahirizwa icyo itegeko rivuga, mu ngingo ya 3018 iri mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Muri iyi minsi ubujura bushukana bukomeje gufata indi ntera ndetse bwanahinduye isura mu maso y’ababukorerwa ku buryo benshi bisanga bari mu marira yo kuba batakaje amafaranga menshi bayihera abashukanyi.

Mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda harimo ingingo ya 318 ivuga ko umuntu wese, abigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy‟undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y‟ubwambuzi, wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000)


      

Tanga igitekerezo

-->