Uturere two mu ntara tuzaba dufite ubuyobozi bushya muri werurwe 2021

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 29/12/2020, Saa 18:34:31 Yasuwe inshuro 299

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’Amatora, Munyaneza Charles aravuga ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe 2021 uturere twose tugize intara 4 tuzaba dufite abayobozi ariko mu mujyi wa Kigali ntabwo bazatora kubera ko bo batorewe kuyobora imyaka 5.

Ibi yabitangaje aganira na televiziyo y’Ikigo k’igihugu cy’itangazamakuru (RBA) kuri uyu wa 29 Ukuboza 2020.

Yagize ati"Mu mpinduka twagize ku bijyanye n’amatora nuko amatora yo gutora komite z’umudugudu yagombaga kuba ku wa 06-02-2021 yamaze kwigizwa imbere aho azaba 20-02-2021 naho amatora agomba gutorerwa abajyanama ku mirenge azaba taliki ya 22-02-2020 ariko abajyanama ku rwego rw’akarere bazamenyekana taliki ya 1Werurwe 2021 ari nabo bazitoramo Komite Nyobozi Nyobozi izayobora akarere taliki ya 05-03-2021 bityo bagahita banarahirira kuyobora uturere batorewemo kuyobora".

Mu zindi mpinduka yavuzeho nuko mu gihe amatora yo mu ntara azaba arimo gukorwa mu mujyi wa Kigali bazatora kuva ku mudugudu bagere ku murenge.

Yagize ati"Mu mujyi wa Kigali ho ntabwo bazatora nkuko ahandi bazabikora kuko ho basanzwe bafite abayobozi baherutse gutorwa kandi bakaba bafite imyaka 5 yo kuzuza inshingano zabo ariko bazatora abakuru b’Imidugudu ndetse n’Inama Njyanama z’imirenge".

Nkuko ingengabihe yatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’amatora ibigaragaza nuko amatora y’inzego z’ibanze n’ay’inama y’igihugu y’Urubyiruko, Ay’abagore n’Ay’abafite ubumuga , amavugururwa yose yakozwe hashingiwe ku ngamba nshya zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 yashyizweho n’inama y’abaminisitiri yo ku wa 14 Ukuboza 2020.

Abajijwe ku bijyanye n’igihe abayobora uturere ndetse na komite z’inama njyanama z’uturere bazahagarikira akazi ko kuyobora yabasubije ko ubusanzwe bakwiye guhagarika imirimo yabo igihe baba bararahiriye kujya mu nshingano ariko ubusanzwe itegeko ryo rikagaragaza ko mu gihe cyo kwakira kandidatire abasanzwe bari mu nshingano zo kuyobora bazivaho zigasigarana abanyamabanga Nshingwabikorwa b’uturere n’imirenge.

Ariko kubera icyorezo cya COVID-19 aba bayobora bazashyirirwaho ibyo bazakurikiza kuko Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu irimo kubitegura hagamijwe kudasiga icyuho mu gushyira mu bikorwa ingamaba zo gukumira iki cyorezo.

Akimana Jean de Dieu @rdn