Kigali: Urubyiruko rurenga 130 rworojwe inkoko

Yanditswe na Kuwa 8/05/2019, Saa 14:09:48 Yasuwe inshuro 329

Ni igikorwa cyakozwe ku italiki 05/Gicurasi /2019 n’umuryango w’abahanga mu bworozi bibumbiye mu muryango wa RASO (Rwanda Animal Scientists Organization ).

Abagabiwe izi nkoko, ni urubyiruko rwo mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo, bakaba bavuga ko izo inkoko zigiye kubafasha kwiteza
imbere.

KAMPIRE Esther w’imyaka 18 wacikirije amashuli ageze mu mwaka wa 5 w’ayisumbuye yavuze ko ejo hazaba heza kuko abonye itangiriro ry’ubuzima.

Yagize ati:" izi nkoko duhawe, ziradufasha gutera imbere vuba kuko zororoka vuba. Mu bukungu naho turaza guhagarara neza kuko tuzajya tugurisha amagi cyangwa imishwi, tubone amafaranga dutere imbere mu buryo butandukanye kandi bamwe muri twe tuzanatanga akazi ku bandi."

SIBOMANA Athanase wari uhagarariye itsinda Icyizere rigizwe n’abahawe izi nkoko we, yavuze ko bigiye kubafasha kwizigama anashimira abazibahaye.

Uku koroza inkoko uru rubyiruko rurenga 130, uyu muryango wa RASO ubikoze nyuma yaho uru rubyiruko rwari rumaze igihe kingana n’amezi abiri, baruhuriza hamwe bakaruhugura kuri byinshi byerekeye uko ubworozi bw’inkoko bukorwa.

Umuhuzabikorwa wa RASO Niyireba Remy Ticien yavuze ko abahawe izo nkoko bakwiye kuziheraho bakiteza imbere.

Yagize ati:" Iki ni igikorwa mu muryango wacu twiyemeje, mu rwego rwo guteza imbere ubworozi, cyane cyane ubwo abenshi bafata nk’ubuciriritse. Nk’abantu b’inzobere mu banafite ubumenyi ku bworozi, turifuza gukomeza gutanga umusanzu wacu duteza imbere ubworozi."

MWUMVANEZA Alain Celestin umukozi wa RYAF ushinzwe agashami k’ubworozi witabiriye iki gikorwa yavuze ko ashimishijwe n’igikorwa RASO yakoze.

Yavuze ko inkoko kuba ari igice cy’ubworozi bw’inkoko kitaratangira gutanga umusaruro, hagikenewe ubufatanye bwa buri wese mu kubuteza imbere.

Umuryango wa RASO uranateganya gukomeza koroza urubyiruko andi matungo arimo, ingurube mu minsi iri imbere hagamijwe gushyigikira gahunda ya MINAGRI ya livestock master plan y’imyaka 5.

Muri iyi gahunda ya Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi iteganya ko inkoko z’amagi n’iz’inyama ndetse n’ingurube bizaba biza ku mwanya wa mbere mu gufasha kwiteza imbere no kwihaza, igihugu gisagurira n’amasoko.

Uru rubyiruko rurenga 130 rwahawe izi nkoko zo mu bwoko bwa SASSO, rwatoranyijwe ku bufatanye n’ikigo cy’urubyiruko cya Yego Center kiri i Kabuga.






Emmanuel RUkundo@Rwandadailynews.com