Kigali:Umugororwa yagerageje gutoroka afatwa atararenga umutaru

Yanditswe na SAFARI Jean Bosco Kuwa 26/03/2018, Saa 16:49:47 Yasuwe inshuro 424

Ku bufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano,umugororwa wari ugerageje gutoroka yacakiwe bityo umugambi we uba uburijwemo.

Ibi byabereye ku rukiko rw’ikirenga ruherereye mu murenge wa Kimihurura,akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali aho mu mu ma saa sita n’igice z’amanywa , zo kuri uyu wa Mbere.

Uyu musore yagerageje gucika abacungagereza yambaye imyambaro isanzwe (ipantalo y’igitenge n’ishati y’ikoboyi) ariko umugambi we waburijwemo kuko inzego z’umutekano n’abaturage bamwirutseho bakamufata atararenga rompuwe(rond point) iri imbere ya Convention Center iri hafi y’urukiko rw’ikirenga n’ubundi.

Ku murongo wa telefoni Umuvugizi wa RCS, CIP Sengabo Hillary yabwiye umunyamakuru wa Rwanda Daily News ko aya makuru yayamenye ariko ko atari yakamenya byinshi ku myirondoro ye n’ibyaha akurikiranyweho.

Agifatwa yagaragaje amahane menshi kuko byasabye akanya kugirango abashinzwe umutekano bamufate bamwambike amapingu asanzwe yifashishwa mu kunoza imyitwarire y’abafungwa nk’uko umunyamakuru wacu wari uhibereye yabyiboneye.

Hari amakuru avuga ko uyu mugororwa yaba yitwa Byumvuhore Faragie mwene Bavuge na Uwizeye ukurikiranyweho icyaha cy’iterabwoba.


      

Tanga igitekerezo

-->