Kigali: Perezida wa Repuburika yarahije abacamanza abasaba kudatinza imanza no kutavugirwamo

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 18/04/2019, Saa 17:23:27 Yasuwe inshuro 61

Nyakubahwa Perezida wa Repuburika yu Rwanda, Paul Kagame yibukije abacamanza ko umwuga bakora ukwiye gukorwa neza hirindwa gusumbanya abantu imbere y’amategeko ndetse no kutavugirwamo, ibintu byatuma bakora inshingano zabo neza, imanza zikarangirizwa mu gihe nyacyo.

Ibi yabigarutseho mu muhango wo kurahiza abacamanza babiri bo mu rukiko rw’ikirenga, numwe wo mu rukiko rw’ubujurire ndetse hakiyongeraho umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka.

Yagize ati " Abacamanza mubwirizwa gukora kinyamwuga nk’uko amahamwe y’uyu mwuga abibasaba mukirinda kuba mwasumbanya abantu babagana imbere y’amategeko kuko byica ikizere mufitiwe".

Mu bindi yagarutseho ni uko nta rubanza rugomba gutinda kuko iyo rutinze rutangira kuvugwamo byinshi birimo na za ruswa.

Yagize ati "Mugomba gusigasira ikizere mufitiwe mwirinda gutindana ibirego kuko kubitindana niho havugwa byinshi ,zirangirizwe igihe ".

Muri iri rahizwa kandi hanarahijwe umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka,Lieutenant General Jean Jacques Mupenzi aho perezida wa Repuburika yibukije ko kugirango igihugu kigire umutekano buri munyarwanda wese agomba kubigiramo uruhare rwo kuwurinda.

"Aho bizanga nanjye nzatanga umusanzu wanjye."

Yagize ati "Umutekano w’igihugu cyacu ugomba kurindwa natwe mu nzego tubamo zose ,abaturage bagomba kumenya ko bafite inshingano zo kurinda igihugu cyabo kuko mu gihe twaba dufite amahoro arambye iterambere ryacu rizihuta kuko ntakizaba kitubuza gukora ibikorwa byacu".

Muri uyu muhango kandi perezida wa Repuburika yakiriye indahiro ya depite mushya Ndoriyobijya Emmanuel ufite imyaka 34 usimbuye Depite Kanyamashuri Kabeya Janvier waseze mu nteko ishingamategeko taliki ya 12 Werurwe 2019 ku mpamvu ze bwite ,uyu umusimbuye akaba yari ari mu nama njyanama y’akarere ka Gicumbi akaba yarasanzwe ari umwarimu mu mashuri yisumbuye mu ishuri rya Nyarutovu ho mu karere ka Gakenke akaba azafatanya n’abandi gufasha abaturage mu butumwa bwe.

Akenshi bamwe mu bagenderera inkiko mu bihe bitandukanye bakunze kuvuga ko basiragizwa n’abakozi bo mu nkiko akenshi bagamijwe kugirango barebe abaza kubareba ngo babahe ruswa maze bafate ibyemezo bifutamye.

Abo perezida wa Repuburika yakiriye indahiro harimo abacamanza mu Rukiko rw’Ikirenga ,Hitiyaremye Alphonse na Rukundakuvuga Francois Regis ndetse na Tugireyezu Venantie umucamanza mu Rukiko rw’ubijurire ,Jean Jacques Mupenzi umugaba mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka ndetse na Depite Ndoriyobijya Emmanuel wari ku rutonde rw’umuryango FPR Inkotanyi akaba asimbuye uwasezeye mu nteko ishingamategeko yu Rwanda.


AKIMANA Jean de Dieu @rdn - Kigali