Kigali: Perezida Paul Kagame yaburiye abayobozi bafite umuco wo guhishirana mu makosa

Yanditswe na MAGERA Gildas Kuwa 28/03/2018, Saa 16:37:16 Yasuwe inshuro 634

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame asaba inzego z’ubuyobozi kwirinda amakosa kandi bakagaragaza ibyo bakora, kuko guhishirana ndetse no kugira inshuti zihuriye ku gukora amakosa bigira ingaruka ku baturage ndetse n’igihugu.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba yabisabye abayobozi b’inzego z’ibanze bari bateraniye i Kigali mu mwiherero w’iminsi itatu. Mu mpanuro zitandukanye yabagejejeho yagarutse ku mikorere y’abayobozi b’inzego z’ibanze usanga ikigaragaramo ibibazo.

Aha akaba yagize ati:” Bishoboka bite ko umunyobozi akora amakosa amwe buri gihe yagera imbere y’inzego zishinzwe kumubaza imikorere agasaba imbabazi ngo I am sorry nyamara iryo kosa rigakomeza rikagera aho riba nk’umuco.”

Ibi Umukuru w’igihugu akaba yavuze ko bidakwiye gukomeza gutya cyane ko u Rwanda ari igihugu kigomba gukora mu buryo budasanzwe kuko gifite ibibazo gihuriyeho n’abandi ndetse n’ibindi igihugu kihariye.

Muri iki kiganiro gikubiyemo impanuro nyinshi umukuru w’iguhugu Paul Kagame yagejeje ku bayobozi b’inzego z’ibanze yagarutse ku kibazo cy’abayobozi batagaragariza imikorere yabo abo bashinzwe ibyo bigakurura ikorwa ry’amakosa ndetse no guhishirana cyangwa bamwe bakanga kubaza inshingano abo bashinzwe mu rwego rwo kwikingira ikibaba amakosa baba bafite nabo.

Mu mpanuro Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagejeje ku bayobozi b’inzego z’ibanze zitabiriye umwiherero yabasabye ko bakwiye kwegera abaturage kandi bakungurana ibitekerezo bigamije iterambere ryabo bityo bagakemura n’ibibazo biba biri mu baturage. Aha akaba ari naho yakomoje ku nama nyinshi zifatwa nk’igisubizo gihora gihabwa umuturage uje kwaka service ntayihabwe ngo abayobozi bari mu nama.

Perezida Paul Kagame akaba yibajije izo nama zihoraho abayobozi bahoramo zidatanga ibisubizo ku muturage uhubwo uko ziba nyinshi zagombye kuba zijyana no gutanga ibisubizo ku baturage.

Perezida Paul KAGAME akaba yaboneyeho gusaba aba bayobozi kwirinda kwirebaho gusa kuko nta muntu n’umwe usumba inzego bityo bagakorera abaturage n’ubwo no kwita ku miryango yabo ari ngombwa.

Uyu mwiherero w’abayobozi b’inzego z’ibanze uri muri gahunda yiswe ‘Umuturage ku isonga’, watangirijwe kuri Petit Stade i Remera.

Uhurije hamwe abayobozi barenga 1300 barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, abajyanama b’uturere n’Umujyi wa Kigali; abanyamabanga nshingwabikorwa b’uturere ndetse n’abakuriye inzego zitandukanye mu turere.


      

Tanga igitekerezo

-->