Kigali: Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubushinwa mu ruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda(Amafoto)

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 13/01/2018, Saa 18:22:56 Yasuwe inshuro 504

Kuri uyu wa Gatandatu Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba Louise Mushikiwabo yakiriye mugenzi we w’Ubushinwa Wang Yi.

Ibiganiro by’aba bayobozi bombi byibanze ku bufatanye n’umubano w’ibihugu byombi nk’uko bigaragara ku rukuta rwa Tweeter rwa Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda.

Minisitiri Wang Yi ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi 2. Ku munsi we wa mbere yahuye na mugenzi we w’u Rwanda Louise Mushikiwabo, asura urwibutso rwa Jenoside hanyuma abonana na Perezida wa Republika Paul Kagame.

Wang Yi yabonanye kandi na Perezida Kagame

U Rwanda n’Ubushinwa ni ibihugu bisanganywe umubano, n’ubucuti bushingiye ku bukungu, uburezi, ikoranabuhanga, ubucuruzi, inganda n’ ubwikorezi.

Bimwe mu bikorwa u Rwanda rwafatanyije n’Ubushinwa harimo inyubako y’ibitaro bya Masaka mu Karere ka Kicukiro, byatwaye asaga Miriyari 9.5frw. Ibitaro bizunganira ibya Kaminuza y’u Rwanda mu guhugura abiga ubuvuzi.

Louise Mushikiwabo yari kumwe na delegasiyo y’u Rwanda
Delegasiyo y’Ubushinwa iyobowe na Wang Yi

Wang Yi yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali asobanuriwa byinshi ku mateka y’u Rwanda


      

Tanga igitekerezo

-->