Kigali: Ikibazo cy’abazunguzayi gikomeje kuba agaterera nzamba

Yanditswe na Kuwa 26/05/2017, Saa 10:27:05 Yasuwe inshuro 267

Ikibazo cy’abakora ubucuruzi bwo mu muhanda butemwe bazwi nk’abazunguzayi nta gihe kitavugwa ariko bikagaragara ko kimaze igihe kandi kugeza ubu bikaba bigaragara ko nta muti urambye kirafatirwa.Yaba ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali cyangwa inzego zo hejuru z’igihugu nta gihe batavuze ibyifuzo by’uko cyakemuka ndetse bamwe bagatanga n’igihe iki kibazo cy’abazunguzayi kizaba kirangiye ariko bikaba iby’ubusa.

Iki kibazo bamwe mu bayobozi b’umujyi wa Kigali bakaba baragiye bakoresha inzira y’ibiganiro n’abo kireba yewe n’abakora ubu bucuruzi bwo mu muhanda butemewe. Gusa ariko umuti urambye ukaba warabaye ihurizo hagati y’abayobozi ndetse n’abakora ubu bucuruzi.

N’ubwo rimwe na rimwe hagiye hashyirwaho igihe ntarengwa ubu bucuruzi butemewe bukorerwa mu muhanda buzaba bwashyiriweho iherezo, bamwe mu babukora ubu baratunga agatoki abashinzwe kubagenzura bakora umutekano gukoresha ingufu z’umurengera bagahohotera ababukora.

Bamwe mu bakora ubucuruzi bwo mu muhanda butemewe bazwi nk’abazunguzayi, batangaza ko hari igihe babwirwa gitumo n’inzego zishinzwe kugenzura umutekano nka DASSO zikabahohotera.

Umwe muri bo utarashatse kwivuga izina yagize ati:” mperutse kubona imodoka ije ivamo umudaso arasimbuka yirukankana umugore umuzunguzayi utwite, kubera kwiruka yikubise munsi y’umuhanda umudaso arahindukira arigendera.

Akomeza avuga ko hari igihe bajya bafatana mu myenda bakanigagurana ukabona ko biteye isoni n’agahinda.

Aba bakora ubucuruzi butemewe bakaba bavuga ko uburyo izi nzego zikoresha kubafata bitwaje ububasha bafite bitesha agaciro n’icyubahiro kuko hari n’abirukankanwa bamwe mu bagore bagata imyambaro bambaye bakambara ubusa.

Iki kibazo cy’abacururiza mu muhanda mu buryo butemewe kikaba cyaragarutsweho na Honorable Depite UWAYISENGA Yvonne ubwo minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yagezaga kuri komisiyo y’imari y’abadepite imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari izakoreshwa umwaka utaha wa 2017-2018.

Yagize ati: ‘’ikibazo cy’abazunguzayi harebwe icyakorwa kuko inzego zishinzwe kugenzura ubucuruzi mu muhanda zirabahohotera. Yibaza niba nta kuntu iki kibazo cyakemuka hatabayeho guhohotera abakora ubu bucuruzi.”

Ku ruhande rw’umujyi wa Kigali bo bavuga ko batazihanganira abakora ubu bucuruzi bwo mu muhanda bazwi nk’abazunguzayi kuko badasora.

Busabizwa Parfait umuyobozi uwungirije mu mujyi wa Kigali ushinzwe iterambere ry’ubukungu ubwo aheruka kuganiraga n’abacuruzi bakorerwa mu mujyi rwagati yagize ati:”Ntibyumvikana uko umuntu aza gucururiza imbere y’iduka ryawe acuruza ibyo nawe ucuruza, atishyura imisoro, atishyura ubukode bw’inzu, ako kajagari ntabwo tuzakihanganira. Baba bicira mwe mwishyura imisoro, n’ubukode ahubwo turabasaba kudufasha kubyumvisha abandi, kuko nta kindi tuba tugambiriye uretse iterambere ryabo akaba ari nayo mpamvu tuba twubatse amasoko yabo ngo bayajemo tubishyuje imisoro mu gihe cy’umwaka ngo nabo nyuma bazabashye kwiyishyurira”

Nyuma y’aho ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwari bwatanze igihe cy’iherezo ry’iki kibazo cy’abazunguzayi ko ari mu kwezi kwa karindwi 2017, inzego zishinzwe kugenzura ubu bucuruzi bwo mu muhanda bwakajije ingamba bituma hamwe humvikana abakora ubu bucuruzi bagiye bagongwa n’ibinyabiziga bahunga abashinzwe umutekano.

Uretse gutwarwa ibyo bacuruza ndetse no gutwarwa n’imodoka z’abashinzwe umutekano, hari hashyizweho n’amabwiriza avuga ko uzafatwa ari gukora ubu bucuruzi butemewe, ugura n’ugurisha azajya acibwa ihazabu y’amafaranga ibihumbi icumi, ariko abakora ubu bucuruzi ngo gushaka amaramuko nibyo bituma bakomeza kugirana ibibazo n’izi nzego z’umutekano.

ubwanditsi@rwandadailynews.com


      

Tanga igitekerezo

-->