Kigali: Hateraniye inama nyunguranabitekerezo k’uburinganire

Yanditswe na MUKUNDENTE Jean Bernard Kuwa 3/11/2017, Saa 06:46:28 Yasuwe inshuro 832

Mu Rwanda hateraniye inama nyunguranabitekerezo igamije kureba ibyagezweho mu buringanire no kureba ibitagenda ngo bikosorwe.

Nk’uko Minisitiri w’uburinganire n’umuryango Nyirasafari Esperance mu kiganiro n’itangazamakuru yabisobanuye,yavuze ko iyi nama iri kubera mu Rwanda igamije kureba ibyagezweho mu buringanire n’ibitaragerwaho ngo bikosorwe.

yagize ati:”Igamije kureba ibihugu byacu icyo twagezeho mu bijyanye n’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore hagati y’abakobwa n’abahungu,noneho tubashe kwigira ku byiza biri ahandi ndeste n’ingorane zaba zihari ,tuzishakire hamwe ibisubizo.”

Yanavuze ko impamvu u Rwanda rwatoranyijwe kuberamo iy’inama ari ukubera rwateje imbere uburinganire hagati y’abagore n’abagabo, abahungu n’abakobwa.

Minisitiri NYIRASAFARI Esperance

Minisitiri Nyirasafari Esperance avuga ko ubukene no kubona imirimo ku bagore n’abagabo bikigaragaramo inzitizi, ko ariko hari gahunda zo kurwanya izo nzitizi.

Ati:”Hari gahunda yo kurwanya ubukene, kubakangurira gukorana n’ibigo by’imari,kuberako nta n’ingwate baba bafite.Hari gahunda yitwa National Employment Program ifasha abagore n’abakobwa kugira ngo bakorane n’imari,ikabatangira n’ingwate ku kigero cya 75% kugirango byibuze bagire imishinga bashobora gutanga bakorane na BDF noneho nayo ibatangire ingwate.”

Iyi nama ihuje inzobere zivuye hirya no hino muri Afurika,ikabaza isozwa kuri uyu wa gatanu tariki ya 3 Ugushyingo.

Mukundente J Bernard
Twitter//jmukundente


      

Tanga igitekerezo

-->